Mu masaha make abakanyujijeho muri ruhago ya Uganda n’u Rwanda bagiye guhatana

Abahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’abakiniraga ikipe y’igihugu ya Uganda, kuri uyu wa kane ni bwo bakina umukino wa gishuti kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo, mu rwego rwo kureba uko hashyirwaho ihuriro ry’abakinnyi bahoze bakina umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uretse icyo gikorwa kandi byitezwe ko amafaranga ari buve muri uyu mukino azafasha abari abakinnyi batishoboye, imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi itishoboye n’ibindi.

Uyu mukino uri buhuze abakinnyi b’ibihangange ibihugu byombi byigeze kugira, witezweho kongera kwibutsa amwe mu mateka n’ubuhanga bw’abakinnyi baza kuwitabira.

Uyu mukino uraza kuba urimo amwe mu mazina yakomeye muri ruhago y’ibi bihugu byombi nk’aho ku ruhande rw’ u Rwanda hitezwe kugaragara abakinnyi benshi bakinnye CAN ya 2004 u Rwanda runaherukamo icyo gihe.

Bamwe muri abo bakinnyi banyuze imitima y’abanyarwanda batari bake, ni nka Karekezi Olivier, umwe mu bakinnyi u Rwanda rwagize watinywaga cyane n’ibihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba kuko bari baramuhimbye Danger Man kubera uko yagoraga cyane amakipe bakinaga haba mu ikipe y’igihugu cyangwa mu ikipe ya APR FC yakikiniraga.

Undi mukinnyi witezwe cyane ni Ndikumana Hamad Katawuti, ufatwa nka myugariro mwiza u Rwanda rwagize. Katawuti yerekanye ubushobozi bwe mu ikipe y’igihugu ndeste no muri Rayon Sports yakiniye.

Katawuti yaje kwerekeza I Burayi aho yerekanye ko ari umukinnyi ukomeye dore ko ari na we mukinnyi rukumbi w’umunyarwanda wabashije gukina irushanwa rya Europa League.

Abandi bakinnyi bitwezwe ni Mohamud Mose, Saidi Abed, Nshimiyimana Canisius, Kayiranga Baptiste, Ntaganda Elias, Munyaneza Ally n’abandi.

Ku ruhande rwa Uganda naho harimo abakinnyi bitezwe cyane cyane abaciye mu Rwanda nka Tabula Abubakar, Philip Ssozi Jeoseph Kabagambe, Kayizi Vincent, James Odoch, Hasan Mubiru n’abandi.

Iyi kipe kandi iraba ifite bamwe mu bakinnyi bakinnye mu mashampiyona akomeye nka David Obua wakinnye muri Afurika y’epfo ndetse no muri Scotland.

Uyu mukino biteganyijwe ko uri butangire saa cyenda n’igice.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo