Mu magambo yuje agahinda Ronaldo yavuze ku ntsinzwi no guhusha penaliti kwa Messi

6

Christiano Ronaldo umukinnyi uhora ahanganye na Messi yavuze ko bibabaje kubona uyu mukeba we mu marira kandi ko abantu bakwiye kumwumva ku cyemezo gikomeye yafashe cyo gusezera mu ikipe y’igihugu ariko nanone akizera ko azayigarukamo.

Messi aherutse guhusha Penaliti ku mukino wa nyuma ikipe ye y’igihugu ya Arijantine yakinagamo na Chile mu gikombe cya Copa Amerika, nyuma yo guhusha iyi penaliti Arijantine yahise itwarwa igikombe na Chile.

Messi byaramubabaje agaragara ari kurira ibintu bidasanzwe bimubaho ndetse ahita anafata icyemezo cyo gusezera mu ikipe y’igihugu.

Abantu benshi bagarutse kuri ibi bihe byaranze Messi ndetse na Perezida w’igihugu cya Arijantine amusaba kwisubiraho akagaruka ndetse n’abaturage bavuga ko Messi yabafasha akagaruka

Abantu benshi bibazaga uko mukeba we w’ibihe byose Christiano Ronaldo yabyakiriye ndetse n’icyo abivugaho, Ronaldo nawe yavuze ko yababajwe no kubona Messi mu marira ariko kandi abwira abantu ko kuba Messi yarahushije penaliti bitamugira umukinnyi mubi ndetse kandi ko yizeye ko azagaruka mu ikipe y’igihugu

Ati:” Messi yafashe icyemezo gikomeye kandi abantu bakwiye kumwumva ntabwo amenyereye gutsindwa no gucika intege n’ubwo yafashe umwanya wa kabiri . Guhusha penaliti ntibikugira umukinnyi mubi, birababaje kubona Messi arira ariko nizeye ko azagaruka mu ikipe y’igihugu ye kuko arabikeneye”

Ronaldo afite umukino ukomeye wa kimwe cya kabiri ukomeye mu gikombe cy’uburayi aho ikipe ye ya Portigal igomba guhangana na Wales ya mugenzi we bakinana muri Real Madrid Galeth Bale

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Thanks C7 uri mubakinyi nkunda cane guko uvuga ijambo nkumushingantahe abushitse.IMANA IKUBE HAFI IGUHE IGIKOMBE CA EURO

  2. thanks RONALDO, messi yaratubaje arko niyihangane ntibimubuza kuba umukinnyi wambere kwisi.

Tanga Igitekerezo