Kwamamaza

Imikino

Byarantangaje ukuntu banditse ko nari ngiye kurogwa- Jimmy Mulisa

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
 Byarantangaje  ukuntu banditse ko nari ngiye kurogwa- Jimmy Mulisa

Umutoza w’ikipe ya APR FC yahakanye amakuru yamwanditsweho ko yarozwe ari nabyo byatumye atitwara neza ndetse anasobanura ko ibyo ktumvikana n’umutoza umwungirije ari ukubeshya .

Haherutse kwandika amakuru y’uko umutoza wa APR FC kutitwara neza muri shampiyona byatewe nuko umutoza Jimmy Mulisa yarozwe.

Aganira na Makuruki.rw, Jimmy yavuze ko na we byamutunguye kandi ko atigeze arogwa.

Ati :”Mu by’ukuri jyewe byarantangaje ukuntu babyanditse ko bari bagiye kundoga ngo gutya na gutya ariko ntabwo byigeze biba. Umunyamakuru ntawe nzi ahubwo nibajije impamvu wenda atabanje kumbaza niba byarabayeho ariko nabisanze mu makuru rwose ibyo nta byabaye ni ukubeshya.

Muri iyi nkuru havugwamo ko umutetsi wari ugiye kuroga Jimmy Mulisa bahise bamwirukana. Abajijwe niba bitarabayeho Mulisa yavuze ko we aba azi ibyo mu kibuga naho iby’abatetsi n’abandi bakozi b’ikipe bamenywa n’ubuyobozi bw’ikipe.

Ikindi kibazo cyagaragajwe ni ukutumvikana hagati ya Jimmy Mulisa n’umutoza Rwasamanzi Yves umwungirije. Ibi nabyo Mulisa yavuze ko ari ukubeshya.

Ati :”Umutoza Yves tubanye neza maze igihe mbivuga. Ntabwo ari ubwa mbere mbivuze tumeranye neza. Yenda ikintu navuga iyo ikipe itari kwitwara neza ntabwo habura abantu bavuga ibintu ngo wenda bipfira ahangaha ariko kuri jyewe ntabyo mbona turakorana neza”

Mulisa avuga ko ibi bivugwa mu ikipe ye bishobora guhungabanya abakinnyi ariko ngo agiye gukora ibishoboka bite ku mikino ibindi babireke.

Ati :”Ukuntu maze iminsi mbona abakinnyi banjye bameze ibi bintu hari n’ukuntu bishobora kubahungabanya mu mutwe ariko ubu ndi kugerageza ngo ndebe uko twakwita ku ntego yacu kuko twatakaje igikombe cya shampiyona, tugomba kureba uko twakwita ku gikombe cy’Amahoro.”

APR FC iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona aho irushwa na Rayon Sports ya mbere amanota 12 naho Police FC ya kabiri ikayirusha inota rimwe.

APR FC kandi irasabwa gutwara igikombe cy’Amahoro kugirango yizere kuzasohokera igihugu mu mwaka utaha.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza