Kwamamaza

Imikino

Mu batoza batwaye ibikombe bikinirwa mu Rwanda nta n’umwe FERWAFA yashyize mu beza baza guhembwa .

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Mu batoza batwaye ibikombe bikinirwa mu Rwanda nta n’umwe FERWAFA yashyize mu beza  baza  guhembwa .

Yaba umutoza wa APR FC Kanfir watwaye igikombe cya shampiyona yaba na Masudi Djuma wa Rayon Sports watwaye igikombe cy’Amahoro nta n’umwe uzahembwa nk’umutoza w’umwaka ndetse nta n’umukinnyi wa APR uzahembwa n’ubwo yatwaye igikombe.

Urutonde FERWAFA yashyize hanze rw’abantu bitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino ntihagaragaramo umukinnyi n’umwe wa APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona ndetse nta n’umutoza n’umwe uzamo mu batwaye ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.

Kuri iki cyumweru ni bwo shampiyona irangira igahita ifunga umwaka w’imikino wose , ni na bwo kandi baza guhita batora abantu bitwaye neza baba abakinnyi. Abatoza , abasifuzi ndetse n’abafana.

FERWAFA yamaze gusohora urutonde rw’abantu 3 muri buri cyiciro baza gukurwamo umwe witwaye neza gahabwa ibihembo.

Icyiciro cya mbere kirimo abakinnyi 3 bitwaye neza, abakinnyi 3 bazagutorwamo umwe ni Kwizera Pierrot wa Rayon Sports na mugenzi we bakinana Nshuti Dominique Savio ndetse na Hakizimana Muhadjir ukinira Mukura.

Muri iki cyiciro abantu benshi bari biteze ko umukinnyi Iranzi Jean Claude agaragaramo kuko yafashije cyane ikipe ya APR FC gustinda imikino ikomeye yatumye itwara igikombe cya shampiyona. Iranzi ni we watsinze amakipe akomeye nka Police FC, AS Kigali ndetse na Mukura.

Nshuti Savio yaje mu bakinnyi 3 beza

Ikindi cyiciro ni icy’Abatoza, 3 batoranyijwe harimo Seniga Innocent watangiye atoza Kiyovu akaza kwirukanwa ashinjwa umusaruro muke nyuma aza kujya muri Etincelles .Undi ni Bizimungu Ally utoza Bugesera ndetse na Eric Nshimiyimana.

Muri aba batoza ntihagaragaramo abatoza batwaye ibikombe yaba umutoza wa APR FC Nizar Kanfir watwaye igikombe cya shampiyona ndetse na Masudi Djuma ntari kuri uru rutonde n’ubwo yatwaye igikombe cy’Amahoro.

Aba batoza bombi kandi ni bo bafashe imyanya ibiri ya mbere muri shampiyona kuko nyuma ya Kanfir wabaye uwa mbere yakurikiwe na Masudi wa Rayon Sports yabaye iya kabiri.

Abatoza nka Okoko utoza Mukura wayishyize ku mwanya wa 3 na we ntagaragara kuri uru rutonde. Ndetse na Gatera wa Espoir wabaye uwa kane mu gikombe cy’Amahoro na we ntari kuri uru rutonde.

Abandi bazahembwa ni abanyezamu bitwaye neza barimo Ndayishimiyi Eric Bakame wa Rayon Sports, Mazimpaka Andrew wa Mukura wigeze guhagarikwa ukwezi kubera kwitwara nabi ndetse na Mutabazi Jean Paul wa Kiyovu urangije shampiyona ari umusimbura wa Hategekimana Bonheur.

Mu basifuzi abahiswemo bazavamo umwiza harimo Hakizimana Louis, Munyemana Hudu na Niyonkuru Zephanie.

Ikindi cyiciro kiza gutorwa ni umufana w’umwaka uza kuva hagati ya Rwarutabura ufana Rayon Sports n’Amavubi, Munyaneza a.k.a Rujugiro ufana APR Fc n’Amavubi ndetse na Fietzek Michael Martin a.k.a Mike La Gallette ufana APR Fc n’Amavubi.

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi na we araza guhembwa abagihatana barimo Hakizimana Muhadjir ufite 15, Danny usengimana ufite 14 unganya na Lomami Andrewe na we ufite 14 na ho Kasirye wa Rayon Sports afite ibitego 12, Ismaila Diarra na we wa Rayon Sports akagira 12.

Akanama kashyizweho kari gutoranya kagizwe na Albert Mwanafunzi, Coaches Kayiranga Jean Baptista, Mugisha Ibrahim na Bagumaho Hamisi,ndetse n’umunyamakuru Uwamahoro Ariane na Munyangoga Appolinaire ushinzwe abasifuzi.

IBITEKEREZO

  • umufana Yanditse:

    ni akumiro!abatoza batwaye ibikombe ntanumwe mwiza kuruta abataratwaye numufuniko wa fanta?ubwo se umupira wacu bawurebera he,ababibonye uku babitweretse?Ahhhh....birasekeje gusa.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza