“Mu Burundi ntiwasinzira ngo uheze, ni uguhora uri maso” Agathon Rwasa

2

Agathon Rwasa, Umuyobozi w’ishyaka FNL akaba Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu Burundi yatangaje ko nta umutekano utaragaruka mu gihugu ku buryo yasinzira ngo aheze.

Agathon Rwasa aherutse kuvuga ko atizeye umutekanno we, ko hari abashaka kumwica.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Iwacu Burundi yavuze ko adashobora gusinzira mu gihe abona hari abapfa ku manywa y’ihangu.

Yagize ati “Mu Burundi ntiwavuga ngo ijana ku ijana ufite umutekano.Ni kangahe se abantu bagiye bicwa ku manywa y’ihangu kandi ababishe ntibafatwe ?Ibyaha biba byateguwe kandi ababiteguye bashobora kuba bafite icyo bishingikirije.Hari umutuzo ariko ntiwasinzira gutyo, ugomba kuba maso.”

Rwasa kandi yabajijwe niba akibona nk’utavuga rumwe na Leta nyuma yo kwemera kujya mu Nteko Ishinga Amategeko gukorana n’abagize ishyaka CNDD-FDD yarwanyaga.

Yasubije ko nta cyamubuza kutavuga rumwe na Leta, kuko ngo ntiyagiye mu Nteko kumira amahame ya CNDD FDD.

Ati “Ndacyari utavuga rumwe na Leta. Sinagiye mu nzego za Leta kumira amahame ya CNDD-FDD.Ndacyarwanira icyo natangiye ndwanira.”

Rwasa yavuze ko abibwira ko kuba yaremeye gukora n’ishyaka riri ku butegetsi aribyo bituma bamererwa nabi ataryi byo.

Yavuze ko muri politiki ugomba gufata ibyemezo. Ati “Muri politiki, ugomba kumenya gufata ibyemezo bitewe n’impamvu, ikibazo si ukujya muri Leta, ikibazo ni icyo ugiye gukoramo.”

Uyu mugabo kandi yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, asaba ko habaho ibiganiro ku mpande zombi hagashakwa umuti, abaturage ntibabirenganiremo.

Agathon Rwasa w’imyaka 52 yatsinzwe amatora ya Perezida yabaye muri 2015.Icyo gihe yasabye ko amatora asubirwamo ariko biba iby’ubusa, kugeza ubwo afashe umwanzuro wo kujya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. 1,twebwe tuvuga duti nimba amabi .cndd fdd.iriko ikora .ibishoboka mukwica .mukwanfaza .inzira karengane.mugukoresha intwaro ya ryogora nige.
    2.nukuvuga ko Hon Rwasa. Nawenyene azobibazwa kuko barikumwe kandi bari muri leta.imwe,tuzi ko itajanye namategeko kuko arireta yishizeho kunguvu.

  2. 1,twebwe tuvuga duti nimba amabi .cndd fdd.iriko ikora .ibishoboka mukwica .mukwanfaza .inzira karengane.mugukoresha intwaro ya ryogora nige.
    2.nukuvuga ko Hon Rwasa. Nawenyene azobibazwa kuko barikumwe kandi bari muri leta.imwe,tuzi ko itajanye namategeko kuko arireta yishizeho kunguvu.

Tanga Igitekerezo