Kwamamaza

Imikino

U Budage: Abafana bateye abakinnyi umutwe w’ikimasa cyapfuye

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
U Budage: Abafana bateye abakinnyi umutwe w’ikimasa cyapfuye

Mu gihugu cy’u Budage abafana b’ikipe ya Dynamo Dresden bateye umutwe w’ikimasa abakinnyi b’ikipe ya RB Leipzig ubwo bahuraga mu mukino w’igikombe cy’Ubudage mu ijonjora ry’ibanze.

Aya makipe asanzwe azwiho guhangana ndetse iyo yahuye umukino wabo uba ukomeye ariko noneho kuri iyi nshuro umukino wabahuje ku cyumweru wahinduye isura ugaragamo ibintu bitari bisanzwe mu mateka yabo.


Uyu mutwe w’ikimasa kibaze ni wo abafana bateye umutwe mu kibuga

Abafana ba Dynamo Dresden bafashe umutwe w’ikimasa cyapfuye bawutera abakinnyi ba RB Leipzig bari bahanganye nk’uko Daillymail ibitangaza, ibintu bitari bisanzwe mu bafana.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Dresden itsinze kuri penaliti 5 kuri 4 ibona itike yo gukina icyiciro cya kabiri cy’igikombe cy’Ubudage.


Dresden yarangije itsinze umukino

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza