Moussa Camara yatorotse ikipe ya Rayon Sports

3

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko umunya-Mali Moussa Camara wakiniraga Rayon Sports yatorotse iyo kipe akajya mu ikipe ya Dibba Al Fujairah FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu.

Rutahizamu wa Rayon Sports ngo ntabwo amaze iminsi myinshi agiye nkuko byatangajwe na Gakwaya Olivier, Umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Rayon sports.

Gakwaya avuga ko bari bagifitanye amasezerano na Camara kandi ngo ajya kugenda nta ruhushya yigeze asaba.

Camara yageze i Dabai aho agomba gukorerwa igeragezwa, yaritsinda agasinya muri iyo kipe.

Rayon Sports yatangaje ko yari ibizi ko hari abashakisha Moussa Camara gusa ngo nta burenganzira yahawe bwo kujya kuvugana nabo.

Camara yageze muri Rayon Sports umwaka ushize muri Kanama, asinya amasezerano y’imyaka ibiri, asimbuye mugenzi we Ismaila Diarra wagiye muri Daring Club Motema Pembe yo muri DR Congo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Mumureke Ntakinu Yarattumariye,muhe Umwanya Chasiry Yikinire.Gusa Abayobozi Ba Layon Ntakigenda Mukwegera Abakinnyi,

Tanga Igitekerezo