Mourinho yongeye kwatsa umuriro w’ihangana hagati ye na Ronaldo

1

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho n’umukinnyi bakomoka mu gihugu kimwe Christiano Ronaldo bashobora kongera kwinjira mu ihangana nyuma y’aho Mourinho anenze imyitwarire ya Ronaldo muri Euro avuga ko ntacyo yafashije bagenzi be ngo batware igikombe.

Portigal iherutse gutwara igikombe cya Euro itsinze U Bufaransa igitego kimwe cyatsinzwe na Eder ku munota wa 112 mu minota 30 y’inyongera nyuma y’uko iminota 90 yari yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Muri uyu mukino Ronaldo yasohotse ku munota wa 20 avunitse, Mourinho aganira na Television ya Portigal yavuze ko Ronaldo nta kintu yafashije ikipe ye ngo itsinde.

Ati: ”Christiano Ronaldo nta bufasha yatanze mu nzira iyo ari yo yose ku mukino wa nyuma kuko yakinnye iminota mike cyane, abakinnyi bari 11 mu kibuga umuntu wari ubashinzwe akabayobora ni umutoza.”

Mourinho yagarutse ku marangamutima yagaragajwe na Ronaldo nyuma yo kubona ikipe ye itsinze avuga ko byari uko ikipe yari igeze ku ntego buri wese aba yifuza kugeraho.

Nyuma yo kumva ibi Ronaldo yagaragaye ari muri gym akora imyitozo ariko yahise ashyira hanze ifoto ari kumwe na bagenzi be Bruno Alves, Pepe na Andre Gomes bishimira igikombe maze ayikurikiza ijambo rimwe ryateye urujijo benshi ati: ” ibuka vuba”

Ronaldo na Mourinho ni abanya Portigal bose bazwi cyane muri ruhago yabo kuko umwe ari umukinnyi ukomeye undi akaba umutoza ukomeye. Aba bagabo bakunze kurangwa no kutumvikana kuko mu mwaka wa 2008 ubwo Ronaldo yatwaraga Ballon d’or ya mbere Mourinho yavuze ko ayitwaye atayikwiye bikurura guterana amagambo hagati yabo.

Aba bagabo bombi nyuma bahuriye mu ikipe ya Real Madrid umwe ari umutoza undi ari umukinnyi, muri iki gihe bamaze bakorana Mourinho yahinduye imvugo atangira gutaka Ronaldo avuga ko ari umukinnyi ukomeye udafite undi bagereranywa ku Isi.

Nyuma yuko Mourinho avuye muri iyi kipe yongeye guterana amagambo na Ronaldo, Mourinho avuga ko Ronaldo ari we watsindishaga ikipe cyane cyane agaruka ku mukino basezerewemo na Bayern Munich muri champions League mu mwaka wa 2012 kuri Penalite aho Ronaldo yahushije penaliti ya mbere. Ronaldo na we yahise amusubiza avuga ko imitoreze ye itari ikwiye ikipe ya Real Madrid.

Ubu haribazwa ikiza gukurikira nyuma yuko Mourinho anenze akazi Ronaldo yakoze muri Euro mu gihe we yabifashe nk’ikintu gikomeye akoze mu buzima bwe bwa ruhago.


Ronaldo yashyize hanze ifoto na bagenzi be Bruno Alves, Pepe na Andre Gomes bishimira igikombe cya Euro.



Ronaldo ku mukino wa nyuma wa Euro yavunitse mu minota ya mbere atangira gufasha bagenzi be abaha morale.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Mourinho nikoyabaye nonese iyo ronaldo atahaba niyo final barikuyigeraho .ibitego 3 yatsinze mwirushanwa ,umurava yagaragaje ibyobyonyine bimuhesha kuba yarafashije ikipe gutwara igikombe.kandi ku babonye final portugal yatsinze aruko ronaldo avuye murwambariro.yabaye murare nikogutsinda.mourinho turamumenyereye no gusebya abakinyi.

Tanga Igitekerezo