Kwamamaza

Imikino

Mourinho yasubije Arsene Wenger na Klopp baherutse kumunegura

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Mourinho yasubije Arsene Wenger na Klopp   baherutse kumunegura

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yasubije Arsene Wenger utoza Arsenal na Klopp utoza Liverpool nyuma yo kumunenga ku cyemezo yafashe cyo gutanga akayabo k’amapawundi yo kugura Paul Pagba.

Aba batoza bombi uko ari babiri Jurgen Klopp utoza Liverpool na Arsene Wenger utoza Arsenal baherutse kunenga ibyo Mourinho na Manchester United bashaka gukora byo gutanga akayabo ka miliyoni 100 z’amapawundi ku mukinnyi umwe Paul Pogba.

Aba batoza bavuze ko ibi bidakwiye ko umukinnyi umwe agurwa aka kayabo, Mourinho usanzwe uzwiho kudapfana ijambo cyane cyane iyo avuga kuri mukeba we Wenger, kuri iyi nshuro yanenze ibyo aba bagabo bavuze avuga ko byaba byiza barebye ibyo mu makipe yabo ibye bakabireka.

Ati: ” sinkunda kuvuga ku yandi makipe cyangwa ku bandi bakinnyi bo mu yandi makipe , abandi batoza bakunda kuvuga ku ikipe yange n’abakinnyi bange. Ibi simbyitayeho ikintu kimwe ndeba ni ikibazo cya MAN U yange iy’umuturanyi ntindeba".

Yakomeje ati: "Numvise hari bagenzi bange babiri bo mu yandi makipe muri iyi shampiyona bamvuga, simbikunda kandi ntibikwiye, iyo abantu bakoze ibintu nka biriya nta kintu nkwiye kuvuga kuri bo bazavuge ibyo bashaka twe twafashe icyemezo tuzagura abakinnyi 4 kandi bari ku rwego rwa Manchester United kandi bagira icyo bongera muri bagenzi babo. Abandi ibyo ni ibibazo byabo bagomba gukora ibyo bashaka”

Mourinho yaciye amarenga ko umukinnyi Pogba agomba kuba yageze muri MAN U mu cyumweru gitaha kuko iyi kipe ngo igomba kuba yarangije kugura abakinnyi burundu bitarenze icyumweru gitaha.

Ati: ”Ubu nta kibazo dufite, isoko rizarangira tariki 31 ariko ikipe yange iri kugerageza ngo tuzarangize kugura abakinnyi mbere ya tariki ya 14 z’uku kwezi. Mu byukuri mu cyumweru gitaha ikipe yacu izaba yuzuye twanafunze kugura abakinnyi, twateganyije abakinnyi 4 tugomba kongera mu ikipe yacu kandi bazayizamura, ibi ni byo bigomba kuranga isoko ryacu. Umukinnyi muto w’umuhanga ufite imbaraga ukina inyuma nka Eric Bailly, umukinnyi ukinana ubwenge nka Henrick Mhitaryan na rutahizamu w’akataraboneka Zlatann Ibrahimovic, igisigaye turacyashaka umukinnyi wo hagati mwiza cyane turacyagerageza gukora ikipe ingana ahantu hose kandi nishimiye ikipe yange”

Ibi byose Jose Mourinho abivuze mbere yuko kuri iki cyumweru tariki ya 7 Kanama 2016 ikipe ye ya Manchester United ifite umukino ukomeye izakina na Leicester City mu gikombe cya Community Shield .

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza