Mourinho yasinyishije umukinnyi wa mbere muri Manchester United

Myugariro w’umunya Cote D’Ivoire Eric Bailly w’imyaka 22 ni we mukinnyi uguzwe bwa mbere na Jose Mourinho kuva yaba umutoza muri Manchester United aho yasinyishijwe imyaka 4.

Eric Bailly yamaze kugurwa bidasubirwaho n’ikipe ya Manchester United akaba yaguzwe miliyoni 30 z’ama pawundi(£30). Uyu musore akaba yamaze gusinyishwa imyaka ine nyuma y’aho ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri yakoze igeragezwa ry’ubuzima bagasanga nta kibazo cy’ubuzima afite.

Bailly ubusanzwe ni myugariro wo hagati (centre defender). Akimara kwambikwa umwenda wa Manchester United, Bailly yavuze ko ibi ari inzozi ze zibaye impamo kuko yifuzaga kuzakina umupira ku rwego rwo hejuru.

Ati:” ni inzozi zibaye impamo kuza mu ikipe ya Manchester United gukina ruhago ku rwego rwo hejuru ni ibintu nashatse kuva cyera.

Yakomeje agira ati:"Ndashaka gukomeza gukina neza kandi nizeye ko gukorana na Jose Mourinho ndetse n’ikipe nziza bizamfasha gutera imbere. Ntegereje guhura na bagenzi banjye kandi ubu ntangiye ubuzima bushya."


Bailly yakinaga mu ikipe ya Villarreal

Uyu musore aje avuye mu ikipe ya Villarreal, akaba yarayijemo umwaka ushize avuye mu ikipe ya Espanyol zombi zo mu gihugu cya Espagne.

Bailly amaze gukina imikino 40 ikomeye kuva aho abereye umukinnyi mpuzamahanga, akaba amaze guhamagarwa inshuro 15 mu ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire nta gitego na kimwe arayitsindira.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo