Kwamamaza

Imikino

Mourinho yagaragaje ikihishe inyuma yo kwitwara nabi kwa Pogba kandi yaraguzwe akayabo

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Mourinho yagaragaje ikihishe inyuma yo kwitwara nabi kwa Pogba kandi yaraguzwe akayabo

Umutoza w’ikipe ya Manchester United yavuze ko kuba Paul Pogba yarakinnye umukino wa nyuma wa Euro agahita ajya mu biruhuko akagaruka akina nta myiyeguro yabonye aribyo bikomeza gutuma atarasubira mu bihe byiza gusa yamusabye kwibagirwa iby’amafaranga yaguzwe.

Kuva Pogba yagurwa miliyoni 90 z’amapawundi izigera mu 100 z’amayero bikanamugira umukinnyi uhenze ku Isi nta gitego aratsindira iyi kipe ndetse nta n’umupira uvamo igitego aratanga.

Ibi byatumye abantu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru batangira kuvuga ko Pogba ashobora guhombera ikipe ya Manchester United.

Umutoza we Mourinho ariko siko abibona ahubwo abona kuba Pogba nta myiteguro yagize(Pre-season) kuva yava muri Euro aribyo byakomeje kumugora.

Mourinho yagize ati "Yakinnye umukino wa nyuma wa Euro ahita ajya mu biruhuko nta pre-season(imyiteguro) yagize, yahise agaruka. Ku Cyumweru cya mbere byagize ingaruka. Nyuma y’umukino wa mbere yongeyeho utuntu duke ariko ndamwizeye cyane uburyo ari umukinnyi.”

Mourinho yongeyeho ko yizeye ko Pogba ari umukinnyi mwiza kandi azagira ibihe byiza haba we ndetse n’ikipe.

Ati "Ndabizi ni umukinnyi mwiza ufite intego nyinshi ibihe byiza bizaza kandi akina umupira karemano bizaza mu ikipe. Ikipe iragenda ijya mu bihe byiza, Pogba aragenda ajya mu bihe byiza nta kibazo gihari.”

Mourinho yasabye Pogba gukina umupira akibagirwa iby’amafaranga yaguzwe ati:”Kuba umukinnyi uhenze ku Isi yose bitera ikibazo, uba urebwa kugeza igihe hari umuntu ukuyeho agahigo kawe. Ndashaka ko Pogba yibagirwa iby’ibiciro yaguzwe agakina umupiara”

Pogba yashinjwe kutagira icyo afasha ikipe ye ya Manchester United ubwo batsindwaga na Manchester City muri shampiyona ibintu byakurikiwe no gutsindwa na Feynoord mu mikino ya Europa League.

IBITEKEREZO

  • kasongo Yanditse:

    Pogba azabikora

  • chris pogba Yanditse:

    mazina ni umukinnyi MWIZA aherutse gutsinda bakina na Leicester city

  • chris pogba Yanditse:

    mazina ni umukinnyi MWIZA aherutse gutsinda bakina na Leicester city

  • elyse niynkuru Yanditse:

    pogba azi ico akora ariko akomeje gutyo yoduhovya morinho nawe kudatanguza mata niyo ntandaro yo gutsindwa

  • Bem Yanditse:

    Paul Pogba arabizi kandi azabikora. Ntawe udatsindwa ariko turaje twihanize amakipe.

  • Madibba N Pascal Yanditse:

    pogba tumuteze ho byinshi ntakazadukoze isoni

  • habumugishs oreste Yanditse:

    pogba azabikora

  • abba Yanditse:

    morinho nareke kwitwaza abakinnyi ahubwo niwe udashoboye.

  • gasiga jean damour Yanditse:

    pogba ararengana nimikinishirize ya mourinho yamucanze

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza