Miliyoni 5 nizo amakipe nka APR, Vita Club, Rayon Sport, AS Kigali ...agiye guhatanira

4

Nshimiye Joseph (iburyo) ukuriye komite y’itumanaho na Martin Ruvugabigwi ukuriye komite yo gutegura irushanwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyijwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali bwemeje ko miliyoni 100 arizo ngengo y’imari y’irushanwa bateguye rizahuriramo amakipe akomeye yo muri Kongo n’u Rwanda, ikipe izahiga izindi ikazahabwa miliyoni eshanu.

Iri rushanwa rizatangira tariki ya 6 rikarangira tariki ya 16 Nzeli, rizitabirwa n’amakipe 8 arimo APR, Rayon Sport, AS Kigali, Mukura VS na Police FC yo mu Rwanda ndetse n’andi 3 yo muri Kongo Kinshasa arimo Vita Club, Sanga Balende na Dauphin Noir .

Busabizwa Parfait, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu yavuze ko iri rushanwa rizashorwamo miliyoni 100 kugirango rigende neza. Amakipe azaryitabira yose akazatungwa n’Umujyi biciye muri iyi ngengo y’imari.

Parfait avuga ko n’ubwo AZAM yari kuzatera inkunga iri rushanwa bananiranywe ariko ngo bizeye ko bazabona n’abandi baterankunga.

Ikipe izegukana iri rushanwa izahabwa miliyoni eshanu naho iya kabiri ihabwe miliyoni eshatu, mu gihe ikipe izaba iya gatatu izahabwa miliyoni ebyiri. Umukinnyi uzahiga abandi azahabwa ibihumbi 300, naho uzatsinda ibitego byinshiahabwe ibihumbi 200.

Amakipe azitabiri iri rushanwa agabanyijwe mu matsinda abiri. Imikino izajya ibera kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo, Sitade Amahoro, Sitade ya Rubavu ndetse na Sitade ya Huye.

Uko amatsinda ateye n’uko imikino izaba.

Itsinda A: AS Kigali, APR FC, Dauphin Noir na AS Vita

Itsinda B: Rayon Sports, Mukura Victory Sports, Sanga Balende na Police Fc

Imikino y’amatsinda

6/9/2016
AS Kigali vs AS Vita (Stade de Kigali, 15:30)

Sanga Balende vs Mukura VS (Stade de Kigali, 18:00)
Kwinjira: Rwf 5000, 3000, 1000

7/9/2016
APR Fc vs Dauphin Noir (Stade de Kigali, 15:30)

Rayon Sports vs Police Fc (Stade de Kigali, 18:00)
Kwinjira: Rwf 5000, 3000, 2000

9/9/2016
AS Kigali vs Dauphin Noir (Stade de Kigali, 15:30)

Sanga Balende vs Rayon Sports (Stade de Kigali, 18:00)

Kwinjira: Rwf 5000, 3000, 2000

10/9/2016
Mukura VS vs Police Fc (Stade de Kigali, 15:30)

AS Vita vs APR Fc (Stade de Kigali, 18:00)

Kwinjira: Rwf 5000, 3000, 2000

12/9/2016
AS Vita vs Dauphin Noir (Stade Umuganda, 15:30)

Kinjira: Rwf 5000, 3000, 2000

Mukura VS vs Rayon Sports (Stade de Huye, 15:30)

Kwinjira: Rwf 5000, 3000, 2000

Police Fc vs Sanga Balende (Stade de Kigali, 15:30)

Kwinjira: Rwf 5000, 3000, 1000,

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Andika Igitekerezo Hano wowe uvugako million 100 arinyinshi ushingira kuki wibazako aba arimo natunga ariya ma equipes yose muri gahunda zose

  2. Hazagize udukorera icukumbura uburyo izo millioni 100 zikoreshwa kuburyo ikipe yitwaye neza ihatanira milioni 5 gusa koko

  3. Andika Igitekerezo Hano mukomere . ndashimira equipe ya As Kigali , kugitekerezo kiza bagize mugukura abakunzi ba ruhago mubwigunge . mpamagarira abakunzi Bose ba Kiyovu sport kuzitabira tugashyigikira urucaca rwacu

Tanga Igitekerezo