Kwamamaza

Imikino

Migi yunze ijwi rye ku ry’abavugira abatoza b’Abanyarwanda

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Migi yunze ijwi rye ku ry’abavugira abatoza b’Abanyarwanda

Mugiraneza Jean Baptiste Migi , umukinnyi w’umunyarwanda ukina hagati mu ikipe y’igihugu ndetse no mu ikipe ya AZAM yo muri Tanzaniya, aratangaza ko ubu ari igihe cyo guha umwanya abatoza b’abenegihugu nabo bakagaragaza ubushobozi bwabo kuko abanyamahanga bayimazemo imyaka myinshi ntacyo bayigejejeho.

Ubu ikipe y’igihugu ifitwe n’abatoza b’Abanyarwanda Jimmy Mulisa umutoza mukuru , Mashami Vincent umutoza umwungirije ndetse na Higiro Toma utoza abazamu.

Migi umwe mu bakinnyi bamaze imyaka myinshi mu ikipe y’igihugu avuga ko kuba haraje abatoza b’abanyarwanda mu ikipe y’igihugu ari igihe cyiza ko bahabwa umwanya nabo bakerekana ubushobozi bwabo kuko abanyamahanga bamaze imyaka bazanwa ntacyo babagejejeho.

Ati:”Cyaba ari nkacyo gihe, niba tumaze imyaka myinshi mu ikipe y’igihugu haza abatoza b’abanyamahanga cyangwa se abazungu tukabona nta kintu gihambaye bashyiramo kiruta icyo abanegihugu bashyiramo . nibwira ko ari umwanya mwiza wo guha abenegihugu nabo bakerekana ko babishoboye. Nabo ni umwanya mwiza kuri bo wo kugirango berekane ko bari banyamahanga nta kintu babarushije”


Jimmy Mulisa na Mashami bahawe Amavubi aha bari kumwe na Nzamwita De Gaulle umuyobozi wa FERWAFA.

Migi avuga ko abatoza b’Abanyarwanda bamenyeranye n’abakinnyi kandi basobanukiwe ikipe y’igihugu neza bityo ngo umwanya ni uyu bakerekana ubushobozi.

Ati "Hagiye umuntu w’umunyamahanga haza abenegihugu basanzwe bamenyereye mu ikipe y’igihugu basanzwe bamenyeranye n’abakinnyi mu buzima busanzwe. Tuba turi kumwe haba no mu kibuga tuba, ndibwira ko ari umwanya mwiza wo kugirango dukore cyane ngo twerekane ko hari icyo dushoboye nabo kandi ni umwanya mwiza nk’abatoza bashya kandi b’abenegihugu ngo berekane ko hari icyo bashoboye.”

N’ubwo Migi avuga gutya ariko Uwacu Julliene Minisitiri ufite siporo mu nshingano we aherutse kuvuga ko urwego rw’abatoza bo mu Rwanda rutaragera aho batoza ikipe y’igihugu gusa avuga ko bazakomeza kubashakira amasomo abazamura.

Ubwo Mulisa na Mashami bahabwaga iyi kipe , MINISPOC yavuze ko bazatoza umukino wa Ghana nyuma hakazashakwa umutoza mukuru uzakomezanya n’ikipe.

Jimmy Mulisa wanakiniye ikipe y’igihugu igihe kirekire yahawe uyu mwanya wo kuyitoza nyuma yo kwirukana umunya-Irland Jonny McKinstry.

IBITEKEREZO

  • cyane Yanditse:

    Ikibazo ni sisiteme idakomeye. Na Morinyo ntiyashobora Amavubi bimeze gutya!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza