Mfite icyizere gitandukanye n’icyo kuri Wau Salama na Onze Createurs -Masudi mbere yo kujya muri Nigeria

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma mbere yo kwerekeza muri Nigeria yatangaje ko afite icyizere cyo kwitwara neza kurenza icyo yari afite ajya gukina imikino yabanje nka Wau Salam na Onze Createurs.

Kuri uyu wa Gatanu saa tatu zuzuye nibwo Rayon Sports yahagurutse yerekeza muri Nigeria gukina umukino wa Confederation Cup na Rivers United yo muri icyo gihugu.

Mbere yo guhaguruka, Masudi Djuma yatangaje ko bagiye gukora akazi kandi bagashaka umusaruro mwiza uzabafasha mu mukino wo kwishyura.

Ariko kandi ngo akurikije uko abakinnyi bameze ngo afite icyizere kiruta icyo yajyanye ajya gukina imikino ya mbere.

Ati :”Ikintu cya mbere turi mu bihe by’icyunamo , nta muntu n’umwe udasenga, bakomereze aho badusengere, icya kabiri tumaze iminsi tubona umusaruro mwiza tumeze neza. Ntabwo nabizeza ijana ku ijana ko tuzatsinda, sindi Imana ariko mfite icyizere kuko bitandukanye n’umukino twagiye gukina na Wau Salam cyangwa na Onze Createurs, ubu mfite icyizere uburyo abasore bari gukora mu myitozo.”

Masudi avuga ko aya ari amahirwe abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports babonye yo kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, bakaba banatera indi ntambwe bagakomereza akazi kabo mu bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru.

Ati "Nidukomeza tukagera mu matsinda, abakinnyi nibashaka bazagende bose n’abatoza bagende haze abandi byose ni amahirwe. Kuri aba bana bari kuzamuka ubutumwa ni bumwe, ni umukino w’ubuzima ntabwo biza buri mwaka, ni ubwa mbere wenda bigera mu Rwanda, kubera iki utabibyaza umusaruro ?.”

Ku mugoroba wo kuri uyu w Gatanu nibwo biteganyijwe ko Rayon Sports igera muri Nigeria, Kuwa gatandatu ikazakora imyitozo . Umukino w’aya makipe yombi uteganyijwe ku Cyumweru.

Rivers United ubu iri ku mwanya wa 16 n’amanota 21 muri shampiyona ariko ikagira ibirarane by’imikino ibiri. Mu mikino 5 baheruka gukina batsinzemo 2 batsindwa 3.

Imikino 5 Rivers United iheruka gukina muri shampiyona

MFM 2 - 1 Rivers United

Enyimba 1 - 0 Rivers United

Gombe United 1 - 0 Rivers United

Rivers United 2 - 0 ABS

Rivers United 1 - 0 Abia Warriors

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo