Messi yakuwe mu bakinnyi 3 bitwaye neza

3

Rutahizamu wa FC Barcelona ntiyashyizwe mu bakinnyi 3 beza bazakurwamo umwe uzahembwa na UEFA mugihe mukeba we Ronaldo azaba ahanganye na Griezman ndetse na Bale kuri iki gihembo.

Gareth Bale umukinnyi wa Real Madrid akavuga muri Wales ,Cristiano Ronaldo nawe ukinira Real Madrid uvuka muri Portigal na Antoine Griezmann ukinira ikipe ya Atlético Madrid we uvuka mu Bufaransa nibo batoranyijwe na UEFA ko bazakurwamo umwe wahize abandi agahabwa igihembo cya UEFA nk’umukinnyi witwaye neza.

Lionel Messi warusanzwe afite iki gikombe yatwaye umwaka ushize ntabwo yaje muri aba bakinnyi 3 kuko mu matora yakozwe yaje ku mwanya wa gatanu. Messi yaje ku mwanya wa gatanu akurikiye mugenzi we bakinana muri Barcelona Luis Suarez waje ku mwanya wa kane.

Aba bakinnyi bombi bazajya kuri Podium ni abakinnyi ba shampiyona ya Esipanye, uretse aba 3 bambere UEFA yatangaje abataje muri 3 ba mbere uko bakurikiranye.

Dore abandi uko barushanyije
4 Luis Suárez (Barcelone & Uruguay)
5 Lionel Messi (Barcelone & Argentine)
6 Gianluigi Buffon (Juventus & Italie)
7 Pepe (Real Madrid & Portugal)
8 Manuel Neuer (Bayern Munich & Allemagne)
9 Toni Kroos (Real Madrid & Allemagne)
10 Thomas Müller (Bayern Munich & Allemagne)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo