Lionel Messi yamuruye Penaliti, Chili ikosora Argentine yegukana igikombe cya COPA AMERICA 2016

19

Rurangiranwa Lionel Messi wahushije penaliti ya mbere bikabuza amahirwe ikipe ye ntiyabashije kubyiyumvisha nyuma y’umukino

Mu mukino wa nyuma w’irushanwa ry’igikombe cy’Ibihugu ku mugabane w’Amerika (Copa), ikipe ya Chili ni yo yegukanye igikombe itsinze kuri penaliti 4-2 nyuma y’iminota 120 yombi yarangije umukino anganya ubusa ku busa.

Ni umukino watangiye mu gicuku cyo kuri wa mbere 27 Kamena 2106 ku isa munani z’ijoro ku ma saha ya Kigali, uka ba ari umukino wabonaga amakipe yombi ari ku rwego rumwe, iminota 90 irangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi ndetse hongerwaho iminota 30 biranga bia iby’busa, hiyambazwa penaliti.

Penaliti yambere yatewe na Vidal ashyira mu maboko y’umuzamu, msxr Lionel Messi nawe arayamurura kure y’izamu.

Ku ruhande rwa Chili Castillo yaje kwinjiza iya kabiri, ndetse na Machirano nawe yabonejemo iya kabiri mu izamu. Penaliti ya gatatu ku ruhande rwa Chili na Argentine zose zinjijwe neza, bikomeza kuba ishiraniro.

Penaliti ya kane ku ruhande rwa Chili nayo yagiyemo neza mu gihe iya kane ya Argentine yashyizwe mu biganza by’umunyezamu, maze Silva wa Chili ahita akosora amakosa ya Messi abonezamo iya gatanu neza, bityo Chili iba yegukanye igikombe cyayo cya kabiri cya Copa Amerika


Ni umukino wagaragayemo amakarita 2 y’umutuku ku mpande zombi

Iyi mikino y’igikombe cy’amakipe y’ibihugu byo ku mugabane w’Amerika ntiyavuzwe cyane kubera ko yahuriranye n’igikombe cyo ku mugabane w’Iburayi (Euro 2016) nacyo kigeze muri 1/8, ikigeretse kuri ibi imikino ya Copa Amerika ikaba yabaga amasaha yo mu gicuku, ku buryo byagoraga benshi kuyikurikirana.

Abakinnyi ba Chili bishimira intsinzi

Ikipe ya Colombia yegukanye umwanya wa gatatu muri iri rushanwa nyuma yo gutsinda Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igitego 1-0.

Messi mu gahinda nyuma yo kujugunya penaliti ahatari hafi y’izamu

Mu yindi mikino yabanjirije uwa nyuma, dore uko amakipe yagiye atsindana:

Muri ½ Argentine yatsinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 4-0 naho Chili itsinda Colombia ibitego 2-0.

Muri ¼ Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatsinze Equateri 2-1, Colombia itsinda Peru kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1, Argentine itsinda Venezuella ibitego 4-1 mu gihe ikipe y’Igihugu ya Chili yanyagiye iya Mexique akayabo k’ibitego 7-0.

Tubamenyeshe ko Copa America 2016 yari yitabiriwe n’amakipe y’ibihugu 16 ari byo Peru, USA, Colombia,Haiti, Jamaica, Venezuela, Mexique, Uruguy, Panama, Bolivie, CostaRica, Brezil, Paraguy, Equateri, Argentine na Chili.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 19

  1. ABAFANA INYATSI MESSI MWIHANGANE CR7 BARONDORO NIYEPE!! KANDI UMUNTU AGUSEKA MARYARUGURU UKAMUSEKA AMARYEPHO MWIBUKA RONARIDO AYIHUSHA UKOMWATWIVUZE? NONE MESSI ABUZIGIKOMBE? MWIHANGANE

  2. munsuhurize papa messi na rutamu banjye bavuga babanze bagaragure ahati mukanwa bibukeko iyabatsinze nubundi ariyo yabasubiriye naho cr7 nibyose

  3. 1 | 2

Tanga Igitekerezo