McKinstry nyuma yo kuva mu Rwanda yagiye gusura ikipe ya Crystal Palace

Tariki ya 18 Kanama nibwo Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda yatangaje ko isheshe amasezerano n’umutoza Jonny McKinstry watozaga ikipe y’igihugu y’Umupira w’amaguru.

Uyu musore w’imyaka 31 wari umaze umwaka n’igice atoza Amavubi yasezerewe agifitemo amasezerano y’imyaka ibiri.

Minisiteri y’umuco na siporo yatangaje ko izaha McKinstry ibyo bemeranyijwe mu masezerano byose.

Nyuma y’iminsi mike asezerewe, MCKinstry yahise ajya kwirebera imyitozo y’Ikipe ya Crystal Palace yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Abinyujije kuri Twitter ye kuri uyu wa Gatatu, McKinstry yavuze ko yishimiye uburyo bamwakiriye, gusa ntiyatangaje niba hari ibyo yaba yari yagiye kuganira n’abayobozi b’iyo kipe.

Yagize ati “Byari byiza cyane kumara iminsi ibiri nk’umushyitsi wa Crystal Palace.Ndashimira Alan Pardew (umutoza) n’ikipe yose mukorana ku rugwiro mwanyakiranye.”

Uyu mutoza yageze mu Rwanda mu ntangiriro za 2015 asanga ikipe y’igihugu Amavubi iri ku mwanya wa 68 ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ariko ubu akaba yarayigejeje ku mwanya wa wa 121.

Mu mikino 25 uyu mutoza yakinnye atoza Amavubi yatsinzemo 11 atsindwa 12 anganya ibiri.

Ifoto McKinstry yashyize kuri Twitter igaragaza abakinnyi ba Crystal Palace mu myitozo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo