Kwamamaza

Imikino

Masudi mu rugendo rw’imyaka 3 yo gushakira Rayon Sports ibikombe

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Masudi  mu rugendo rw’imyaka 3 yo gushakira Rayon Sports ibikombe

Umutoza Irambona Musudi Djuma yamaze kongera amasezerano y’imyaka 3 muri Rayon Sports yahesheje igikombe cy’Amahoro yaherukaga mu myaka 11 ishize.

Kuri uyu wagatandatu ni bwo Rayon Sports yatangaje ko Masudi Djuma yongereye amasezerano nyuma y’iminsi bagirana ibiganiro.

Masudi ahawe amasezerano nyuma yo guhesha iyi kipe igikombe cy’Amahoro ndetse akanabafasha gutsinda mukeba wabo APR FC ibitego 4 ku busa muri shampiyona ndetse n’igitego kimwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Muri iyi myaka 3 Masudi yahawe, harimo inshingano zo gushimangira ubushobozi bw’iyi kipe ayifasha gutwara ibikombe.

Masudi yaje muri Rayon Sports mu Kuboza umwaka ushize wa 2015 aje kuba umutoza wungirije Ivan Minaert umubiligi wari umutoza mukuru, muri Gashyantare uyu mwaka Masudi yaje guhabwa ikipe by’agateganyo nyuma y’uko umutoza mukuru yari agiye.

Masudi yahise afasha ikipe ya Rayon Sports gutwara igikombe cy’Amahoro ndetse no kwigarurira mukeba akayitsinda imikino ibiri harimo n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Masudi yaje muri Rayon Sports avuye mu ikipe y’igihugu y’Uburundi aho yatozaga nk’umutoza wungirije mu ikipe y’abakiri bato.

IBITEKEREZO

  • gerard Yanditse:

    simbabeshya masudi ni umutoza ahubwo mureke dukubite Amakipe kahave.rayon sport oyooooo.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza