Kwamamaza

Imikino

Masudi arakeza umusaruro wa Camara, akanamuteganyiriza impinduka

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Masudi  arakeza umusaruro wa Camara, akanamuteganyiriza impinduka

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Irambona Masudi Djuma bita Komando yemeza ko rutahizamu mushya bazanye, umunya-Mali Moussa Camara agoba kujya akina imbere kugira ngo abashe gutsinda ibitego byinshi.

Moussa Camara kuva yagera muri Rayon Sports amaze gukina imikino ibiri ya gishuti. Buri mukino muri iyo ibiri yagiye atsinda igitego.

Masudi abajijwe uko yamubonye , yavuze ko afite imyitozo mike kuko atari aherutse gukina ikindi kandi ngo kwitegura irushanwa rya AS Kigali byatumye batangira gukina imikino ya gishuti batararangiza gukora imyitozo igarura ingufu.

Icyakora uyu mutoza ngo yishimiye umusaruro wa Camara muri iyi mikino ibiri amaze gukina.

Ati "Niba amaze gukina imikino ibiri agatsinda ibitego bibiri urumva ko ni byiza. Icyo twamushakiye ni ugutsinda, niba atsinda jyewe biranshimisha. Icya kabiri ni uko abandi badahari ubu arimo gukinana n’ikipe navuga ko ari iya kabiri ngaho tekereza ushyizemo na ba bandi bari mu makipe y’ibihugu."

Moussa yaje muri Rayon Sports gusimbura mwenewabo w’umunya -Mali Ismailla Diarra warangwaga cyane no guhora imbere y’izamu ry’ikipe bahanganye byatumaga anatsinda ibitego byinshi.

Bitandukanye na Moussa we ukunda kugaruka gukinana n’abakinnyi bo hagati no ku mpande cyane ko ari n’umukinnyi uzi gucenga bitandukanye na Diarra we wari uzi kwiruka n’amashoti akomeye.


Moussa Camara rutahizamu mushya wa Rayon Sports mu myitozo

Gusa Masudi avuga ko ibi byo kuza gukinira hagati no ku mpande ngo azabimukuramo ajye aguma imbere kuko aribwo azabona ibitego.

Ati:”Ku mpande ni byiza ariko ndamushaka hariya imbere y’izamu kuko iyi sisiteme ndi gukinisha ya 4-4-2 ni uko nshaka ko bose mbabona, azaguma hariya imbere, urabona ko agiye ku ruhande nta gitego yabona kuko abakina ku mpande barahari.”

Umutoza Masudi avuga ko bari kwitegura neza irushanwa rya AS Kigali kuko rizamufasha gutegura neza ikipe ye ariko kandi ngo baranarishakamo amafaranga ariyo mpamvu bazakina bagamije gutwara igikombe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza