Masudi, Savio na Bakame baravuga ikigiye gukurikira isezerwa ryabo.

3

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi na kapitene wayo Ndayishimiye Eric Bakame ndetse na Savio baravuga ko nyuma yo gesezererwa batagiye mu matsinda confederation ubu bagiye kubisimbuza gutwara igikombe cy’Amahoro.

Ikipe ya Rayon Sports yaraye isezerewe n’ikipe ya Rivers United yo muri Nigerie bituma itagera mu matsinda ya Confederation Cup. Ni intsinzwi yababaje cyane abakinnyi, abayobozi ndetse n’abakunzi b’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

Gusa Kapitene wabo Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko ibi bitabaca intege ahubwo ngo bagiye gukora cyane bahumurize abakinnyi bakiri bato barebe ko batwara ibikombe 2 bikinirwa mu Rwanda.

Ati :”Ubu tugiye kwegera abakinnyi bacu bakiri batoya tubaganirize cyane kugirango tudatakaza n’igikombe cya shampiyona kuko byose biracyashoboka ndetse n’icy’Amahoro byose tugiye gukora cyane turebe ko twabitwara.”

Nshuti Savio Dominique umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino ukirangira mu magambo arimo agahinda yagize ati :” nta kundi mu mupira ni uko twakinnye ariko byanze amahirwe ntiyari ayacu”

Gusa kimwe na Bakame ,Savio nawe avuga ko bagiye gushyira ingufu mu bikombe bya shampiyona n’icy’Amahoro.

Ati :”Amahirwe turayafite menshi cyane ubungubu tuvuye muri uyu mukino, ubungubu tugiye gutekereza kuri shampiyona n’igikombe cy’Amahoro ubungubu mbese niho umutwe ugiye kujya ndumva tuzabyitwaramo neza.”

Aba bakinnyi bombi ariko bahuriza ko ikipe ya Rayon Sports yakinnye neza ariko ngo barutahizamu bayo ntibabasha kwitwara neza ngo batsinde ibitego ari nacyo babona bazize.

Masudi Djuma avuga ko umwaka ugitangira yasezeranyije abakunzi ba Rayon Sports ko azatwara shampiyona akanagera kure muri confederation ubu rero ngo n’ubwo byanze ngo agiye kubisimbuza igikombe cy’Amahoro.

Ati :”Ibyabaye twabyakiriye, dufite shampiyona kuwa kabiri dufite amanota yacu 11 tugiye kurwanaho intego ya confederation cup irarangiye ariko hari igikombe cy’Amahoro tugomba gusubiza ishema abakunzi ba Rayon Sports niyo ntego ubu tugiye kugira. Ngitangira shampiyona naravuze ko intego yange ari ukugera kure muri confederation cup tukanatwara igikombe cya shampiyona ariko biranze ubu igikombe cy’Amahoro kigiye gusimbura confederation, tubitware byose kuko ubushobozi turabufite, imbaraga turazifite n’abafana turabafite.”

Umutoza Masudi avuga ko nta kintu yicuza kuko ngo umukino bari bawuteguye neza ariko kandi ngo Imana ntiyabaye mu ruhande rwa Rayon Sports gusa akavuga ko iyi ari intangiriro ko ibyo badashoboye gukora uyu munsi bakomeza kwitegura bakazabikora umwaka utaha.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. ukore ikinyuranyo gitandukanye namakipe yahano murwanada mwerekaneko mwigishijwe nikipe yohanze mutware ibikombe bibi 2 namwe mudushimishe nkabafana banyu

Tanga Igitekerezo