Mashami yiganye umwete kubera uwigeze kumwirukanisha ku kazi ku maherere

Umutoza w’ikipe ya Bugesera FC, Mashami Vincent avuga ko kwamburwa akazi ku maherere aribyo byamuteye imbaraga zo gukora cyane kugirango abe uwa mbere mu bandi batoza biganaga.

Kuri uyu wa mbere nibwo FERWAFA yatanze lisence A ya CAF ku batoza 12, ibintu bibaye bwa mbere mu Rwanda.

Mashami Vincent utoza Bugesera niwe warushije abandi aba uwa mbere, akurikirwa na Kasa Mbungo Andre utoza Sunrise.

Mashami avuga ko aya masomo yaje ari mu bihe bibi amaze kwamburwa akazi ku maherere ari nabyo byamuteye ishyaka ryo gukora cyane ngo agaragaze ko ubushobozi bucye bamuvugaho Atari ko biri.

Ati :”Burya buri wese aba afite intego ze jye. Ku giti cyange ariya amasomo yaje ntari mu bihe byiza, nari maze gusa nk’aho ntakaje akazi mu buryo budasobanutse nabyo navuga ko byanteye imbaraga zidasanzwe kugirango nkore nkureho wenda byinshi byavugwaga ku ruhande ngo ubushobozi bucyeya.”

Mashami yavuze ko uwamwambuye akazi yafunze umuryango umwe ariko undi urafunguka.

Ati :”Navuga ko byampaye imbaraga zidasanzwe. Ntabwo nashoboraga kubivuga, ntabwo nashoboraga kubisobanura, sinzi niba nabyita kumushimira ariko uwankoreye biriya yampaye imbaraga zo kugirango mbone iyi licence, iyo nza kuba nkiri kumwe nawe wenda ntabwo byari gushohoka ko iyi licence nyikorera. Yafunze umuryango umwe undi urafunguka “


Mashami niwe wabaye uwa mbere mu batoza 12 bahawe lisence A

Mu Ugushyingo 2015 nibwo Mashami yirukanywe mu ikipe y’igihugu Amavubi ku busabe bw’uwari umutoza mukuru icyo gihe Jonathan McKinstry.

Icyo gihe McKinstry yashinjaga Mashami ko amwangisha abakinnyi bakaba ariwe biyumvamo bityo amusimbuza Jimmy Mulisa . Kuva icyo gihe Mashami yahise atakaza akazi ariko akanyuzamo akaza mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 gusa nyuma aza kubona akazi gahoraho mu ikipe ya Busegera FC.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo