Mashami yababajwe n’imisifurire nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports

Umutoza w’ikipe ya Bugesera FC, Mashami Vincent yagaragaje akababaro yatewe n’imisifurire nyuma y’uko atsinzwe na Rayon Sports.

Umukino wahuje Bugesera FC na Rayon Sports warangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa Bugesera FC. Ni igitego cyatsinzwe na Tidiane Kone.

Nyuma y’umukino, umutoza Mashami Vincent yavuze ko umunyezamu wa Rayon Sports Bakame ariwe wabagoye, ngo iyo ataba Bakame ibintu byari kugenda ukundi.

Gusa Mashami yanagaragaje ko yababajwe n’imisifurire y’umusifuzi Hakizimana Louis bakunze kwita” Lu”.

Agaragara nk’ubabaye nyuma y’umukino Mashami yagize ati "Ntabwo nakwishima, hari ibyemezo umusifuzi yagiye afata ntakwishimira, Sinjya kunda kuvuga ku basifuzi, ariko umupira tuba dukina ni uwo kugira ngo abantu bishime ku mpande zombi hakabaho umucamanza, ariko abantu bumva ko kudasifura neza ari ugutanga igitego cyangwa ari ukureka hakabaho kurarira ariko hari amahirwe abantu baba batareba agenda akwica gahoro, bikarangira umukino uwutakaje”

Mashami yavuze ko hari amakosa bakoreye kubakinnyi be nyamara umusifuzi akabyirengaiza.

Ati:”“Amakosa bakoreye kuri Samson, Farouk, Pierrot yamukubise inkokora zigaragara, hari penaliti yakorewe kuri Farouk agiye gutera umupira baramuhirika, koruneri bayiteye, myugariro ayikoraho umupira urasohoka, umusifuzi avuga ko habayeho ikosa. Gusifura bitari byiza si uko igitego kiba kitagiyemo, hari amahirwe menshi cyane umuntu ashobora kukwima ariko nta kundi, turakomeza urugendo, ndashimira Rayon Sports.”


Hakizimana Louis na bagenzi be basifuye uyu mukino ntibishimiwe na Mashami

Rayon Sports yakinnye idafite abakinnyi batatu bakina hagati bugarira barimo Mugheni Kakule Fabrice, Mugisha Francois Master bari barwaye ndetse na Niyonzima Olivier Sefu wari ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Nahimana Shassir kandi nawe ntiyakinnye uyu mukino kuko yari arwaye, umutoza Masudi Djuma nawe ntiyatoje uyu mukino kuko yari ari mu bihano kuko yahawe ikarita y’umutuku ku mukino yatsinzemo Marines FC.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo