Maradona yabonye ikipe atoza nyuma y’imyaka itanu

Icyamamare mu mupira w’amaguru ku isi umunya-Argentina Diego Maradona wari umaze igihe kigera ku myaka 5 nta kipe afite atoza nyuma yo kwirukanwa na Al Wasl muri 2012, kuri ubu yabonye ikipe agiye gutoza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yitwa Al-Fujairah Fc.

Diego Maradona sibwo bwa mbere agiye gutoza muri iki gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE) kuko mu mwaka wa 2012 yatozaga ikipe yitwa Al Wasl ariko biza kurangira yirukanywe kubera umusaruro muke.

Ku rubuga rwe rwa Facebook, Maradona yagize ati:" ubu ndi umutoza mushya w’ikipe ya Al-Fujairah Fc yo mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’abarabu (UAE)".

Nk’uko tubikesha urubuga rw’iyi kipe ya Al-Fujairah Fc umuyobozi wayo akaba yagize ati:" Tunejejwe no gutangariza abafana n’abakunzi bacu ko twabashije gusinyisha Maradona nk’umutoza mukuru w’ikipe yacu,twizeye ko ubunararibonye afite buzafasha ikipe yacu kuzamuka ikajya mu cyiciro cya mbere".

Diego Maradona nk’umukinnyi ndetse na Kapiteni mu mwaka wa 1986 yaje guhesha ikipe ye y’igihugu cya Argentina igikombe cy’isi. Yaje no gutoza Argentine hagati y’umwaka wa 2008 na 2010 ariko nta kintu gihambaye yayigejejeho.

Maradona nk’umukinnyi akaba yaramenyekanye mu makipe menshi atandukanye nka Boca Juniors, Fc Barcelona,Sevilla na Napoli yakozemo amateka menshi abataliyani batazibagirwa.

Diego Maradona mu buzima bwe bwa ruhago yabashije gukina imikino 492 atsinda ibitego bigera kuri 259, naho mu ikipe y’igihugu yamazemo imyaka 17, ayikinira imikino 91 ayitsindira ibitego 34.

David K. Mugaragu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo