Manchester United yahaye Trump ubufasha bwo kwiyamamaza, Liverpool yo ifasha Clinton

Ikipe ya Manchetser United yahaye ubufasha Donald Trump bungana na £45,000 mu bikorwa byo kwiyamamaza byaraye bimugize Perezida wa Amerika, ikipe ya Liverpool na yo yo mu Bwongereza yafashije uwo bari bahanganye Hillary Clinton.

Edward Glazar umuyobozi mukuru wa Manchester United ni umwe mu bateye inkunga ibikorwa bya Donald Trump byo kwiyamamaza byamugize umuyobozi wa Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Amapawundi ibihumbi miringo ine na bitanu ni yo nkunga yatangajwe ko Manchester United yahaye Donald Trump mu bikorwa bitandukanye byo kwiyamamaza.

Liverpool na yo ni indi kipe yo mu Bwongereza yatangajwe ko yagize uruhare mu matora ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Gusa Liverpool yo ntiyateye inkunga Trump ahubwo yo yahaye ubufasha uwo bari bahanganye Hillary Clinton imuha ubufasha bw’amapawundi ibihumbi bisaga makumyabiri (£2,175).

Amakipe yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yiganjemo ayo mu mukino wintoki wa Basket ni yo yiganye cyane muyatanze ubufasha agashyigikira ibi bihangange bibiri byarwaniraga kuyobora Amerika.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo