Robin Van Persie agiye gusubira ku kibuga cya Manchester United

Itombora ya Europa League irangiye ikipe ya Manchester United ihuye mu itsinda rimwe na Fenerbache ikinamo uwahoze ari rutahizamu wayo Robin Van Persie akaba agiye gusubira ku kibuga cyaho ahanganye nayo .

Manchester United yatomboye itsinda rya mbere ikaba iri kumwe n’amakipe nka Fenerbahce ikipe yo muri Turikiya ikinwamo na Roben Van Persie wahoze ari rutahizamu wayo ndetse wanayihesheje igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2013-2014 , andi makipe bari mu itsinda rimwe ni Feyenoord na Zorya Luhansk.

Ikipe ya Inter Milan nayo ni imwe mu makipe afite izina rikomeye yisanze igomba gukina iri rushanwa rifatwa nk’irya kabiri nyuma ya Champions League ikaba iri mu itsinda H iri kumwe n’ikipe ya Southampton nayo yo mu Bwongereza ndetse na Sparta Prague na Hapoel Be’er Sheva H.

Amatsinda yose n’amakipe ayagize muri Europa League

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo