Mamadu Bah, igihanganye muri ruhago ya Sierra Leone yahitanywe n’impanuka

Mamadu Alpajor Bah wari umukinnyi mpuzamahanga w’umunya-Sierra Leone yitabye Imana yishwe n’impanuka ikomeye yakoreye ku muhanda wa Freetown

Uyu mugabo w’imyaka 39 wakiniye Sierra Leone imikino 35 yari ari mu muhanda mu wo murwa mukuru wa Freetown ari naho yagongewe.

BBC ivuga ko Bah yatinze kujyanwa ku bitaro bya Goderich nyuma yo kugezwayo nibwo abaganga bahise batangaza iby’urupfu rwe.

Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko yatangiye iperereza ku cyateye iyi mpanuka.Mohamed Kallon wabaye kapitene wa Bah ubwo bakinanaga mu ikipe y’igihugu yavuze ko urupfu rw’uyu mugabo ari igihombo gikomeye ku gihugu cyabo.

Ati " Ndacyashengurwa n’akababaro natewe n’urupfu rw’iyi nshuti yanjye akaba n’umuvandimwe ndetse n’umubyeyi icyarimwe Mamadu Alphajor Bah.”

Yakomeje agira ati:” Yahagarariye umupira w’amaguru mu gihugu cyacu, yari umukinnyi mwiza wita ku kazi ke ukora cyane, buri giye twabaga twishimiye kumubona hafi yacu. Iki ni igihombo gikomeye kumubura."

Bah ni umwe mu bakinnyi bari bafite impano mu ikipe y’igihugu ya Sierra Leone.Yayikiniye imyaka umunani kuva mu mwaka wa 2000 kugeza mu mwaka wa 2008.Yakiniye ikipe ya Lokeren mu Bubiligi kuva mu mwaka wa 1994 kugeza 1996, nyuma yahise yerekeza muri Korea y’Epfo mu ikipe ya Chunnm Dragons.

Nyuma yaje kwerekeza mu Bushinwa akinira amakipe atandukanye ari nabwo yahise atangira gukinira ikipe y’igihugu nyuma asoreza umupira we mu gihugu cya Suede mu ikipe ya Halmstad BK.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo