Madamu wa Perezida Kagame n’uwa Kenyatta birutse ibirometero 7 I Kigali

Madame Jeannette Kagame umufasha wa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ndetse na Madame Margaret Kenyatta umufasha wa Perezida Kenyatta wa Kenya birutse ibirometero 7 muri Kigali international Peace Marathon.

Ibi byabaye nyuma y’uko aba badamu b’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Kenya bari biyemereye babicishije kuri twitter ko bazahurira muri iyi marathon bagafatanya n’abanyarwanda kwiruka ibirometero 7.

Birutse ahantu hareshya gutya muri iyi marathon mu gace ko kwiruka bishimisha run for fun bakaba banifatanyije n’abandi banyarwanda kwiruka muri iki gice cyo kwiruka bishimisha.

Uretse run for fun ikorwa n’abatarabigize umwuga muri uyu mukino wo kwiruka n’amagaru muri iyi marathon hanateganyijwe ko ababigize umwuga bagomba kwiruka marathon yuzuye y’ibirometero 42 ndetse n’abaziruka igice cya marathon kigizwe n’ibirometero 21


Madame Jeannette Kagame na madame Margaret Kenyatta

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo