Lionel Messi nyuma yo guhusha penaliti ntazongera gukinira ikipe y’igihugu

2

Kabuhariwe mu mupira w’amaguru ukinira ikipe ya FC Barcelona akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi nyuma yo guhusha penaliti ikipe ye ikabura amahirwe yo kwegukana igikombe cya Copa America yatangaje ko akeka ko igihe cye cyo gukina mu ikipe y’igihugu ya Argentine kirangiye.

Nk’uko urubuga rwa Goal.com rubitangaza, nyuma y’umukino wa nyuma wa Copa America wahuzaga Argentine na Chile, Chile ikaza gutwara igikombe itsinze Argentine kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yose yanganyije ubusa ku busa iminota 120 yose, Lionel Messi wanahushije penaliti ya mbere bikaba intandaro y’uko ikipe itsindwa yahise atangariza itangazamakuru ko uyu ushobora kuba ari wo mukino mukino wa nyuma mpuzamahanga akiniye igihugu cye cya Argentine.

Yagize ati”iby’ikipe y’igihugu ndumva birangiriye aha kuri njye. Ni imikino ya nyuma 4 ntakaje, ndakeka ari icyemezo nafashe ntazisubiraho.”

Twabibutsa ko ari umukino wabaye mu murukerera rwo kuri uyu mbere tariki ya 27 Kamena 2016, aho amakipe yombi yarangije iminota 90 ntayibashije kureba mu izamu ry’indi ndetse n’iminota 30 yinyongera igashira bikiri ubusa ku busa bakajya mu mapenaliti Lionel Messi agatera penaliti ya mbere akayihusha bikaza kurangira Chile ibatsinze penaliti 4-2.


Messi yahushije penaliti ya mbere ayita hejuru y’izamu

Uretse uyu mukino wa nyuma wa Copa America Argentine itakaje no mu mwaka ushize wa 2015 na bwo Chile yari yatsinze Argentine kuri penalite, Lionel Messi akaba yari no mu ikipe yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa Copa America na Brazil muri 2007 hakiyingeraho n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi batsinzwemo n’Ubudage muri 2014.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo