Kwizera Pierrot yamaze kongera amasezerano muri Rayon Sports

Umukinnyi w’umurundi Kwizera Pierrot ubu yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports yakinagamo.

Uyu musore ari mu bakinnyi bari barangije amasezerano ariko ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko yamaze kuyongera.

Gakwaya Olivier umunyamabanga wayo avugana na Makuruki.rw yagize ati:”Yego Pierrot yamaze kudusinyira imyaka 2 yo kongera kudukinira ibyo twamutanzeho ni ibanga, abandi bakinnyi nka Diarra , Tubane n’abandi barangije amasezerano ntabwo birakunda”

Gakwaya avuga ko abakinnyi bashyashya bazabagura bamaze kongera amasezerano yabo bari basanganwe bayarangije. Ati: ”Abakinnyi bashya ntabwo turabyinjiramo icyo dushaka ni ukubanza tukagumana abo twari dufite tukabona gushaka abandi”

Kwizera Pierrot ni umwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe muri uyu mwaka gutwara igikombe cy’Amahoro ndetse no gutsinda amakipe bari bahanganye.

Alexis Musabirema

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo