Kwizera Olivier mu nzira zerekeza muri Afurika y’Epfo

Umuzamu w’ikipe ya Bugesera FC n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Kwizera Olivier aratangaza ko isaha n’isaha yakwerekeza muri Afruka y’Epfo mu ikipe ya Maritzburg United FC yamwifuje kuva umwaka ushize ariko akagorwa no kubona Visa yerekeza muri iki gihugu.

Kwizera Olivier yatangiye kwifuzwa n’iyi kipe ya Maritzburg United FC umwaka ushize w’imikino agikinira ikipe ya APR FC ariko kubona urupapuro rw’inzira(Visa) rwerekeza muri Afurika y’Epfo biba ikibazo birangira atagiyeyo.

Aganira n’ikinyamakuru Makuruki, Olivier yatangaje ko bikunze akabona Visa yahita yerekeza muri Afurika y’Epfo n’ubundi muri iyi kipe yamwifuzaga kuko umuhagarariye ’Agent’ yamubwiye ko iyi kipe ikimukeneye cyane.

Ati" Njye ndacyari umukinnyi wa Bugesera FC, nayisinyiye umwaka uzarangirana n’igikombe cy’Amahoro. Gusohoka gahunda irahari cyane, igihe cyose nzabona Visa yerekeza muri Afurika y’Epfo nzahita ngenda kuko murabizi kubona Visa yerekeza muri iki gihugu ntabwo byoroshye, njye naratuje ibirebana na transfer nabihariye umu Agent wanjye kandi yambwiye ko Maritzburg United FC ikinkeneye."

Kwizera Olivier akaba yari yarasinyiye Bugesera umwaka umwe w’amasezerano ariko afunguye, bivuze ko isaha n’isaha yabona ikipe imwifuza kandi nawe yishimiye iyi kipe Bugesera yamurekura akigendera.

Canisius KAGABO / MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo