Kuva muri EU k’Ubwongereza bifite ingaruka ki kuri shampiyona yabwo yatwaye benshi imitima?

2

Abakinnyi benshi baturuka ku mugabane w’uburayi bashobora kuzajya bagorwa no kuyikinamo

Kuba Ubwongereza bwikuye mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bishora kugira ingaruka zitari nziza kuri shampiyona y’umupira w’amaguru muri iki gihugu harimo no kuba yata agaciro no kwamburwa uburenganzira bwo gukinwamo n’abakinnyi baturuka hanze ya cyo.

Ubundi mukinnyi wese uturuka mu bihugu b’iri mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi aba yemerewe kujya gukina muri shampiyona y’Ubwongereza nta cyangombwa cyo gukinirayo kizwi nka Work Permit asabwa. Ikindi n’uko umukinnyi uturuka muri ibi bihugu bitagombera umwanya igihugu cye kiriho ku rutonde rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA kugira ngo akine muri shampiyona y’Ubwongereza inakunzwe na benshi ku isi.

Kuri ubu birashoboka cyane ko buri mu kinnyi uzajya ujya gukina muri iyi shampiyona bizajya bimusaba icyangonbwa cyimwemerera gukina muri iyi shampiyona ‘Work Permit.’

Ikindi ni uko kugira ngo umukinnyi ukomoka hanze y’igihugu cy’ubwongereza abone iki cyangombwa kimwemerera gukina muri iki gihugu, bimusaba kuba igihugu cye kiri mu myanya 50 ya mbere ku rutonde rwa FIFA, yagombaga kandi kuba yarakinnye 35%-75% by’imikino mpuzamahanga mu mwaka umwe ibintu bitarebaga abakinnyi baturukaga mu bihugu biri muryango w’ubmwe bw’uburayi. Kuri ubu rero birashoboka ko nabo byabazajya bibageraho bityo abakinnyi bagera ku 100 bakina muri iyi shampiyona ubu bikaba byabagiraho ingaruka.

Ikindi twakubwira ni uko iyo hataza kubaho amategeko yorohereza abakinnyi baturuka mu bihugu byo muri uyu muryango ntabwo abantu bari kubona abakinnyi bakomeye nka Cristiano Ronaldo na Thierry Henry baciye muri iyi shampiyona bakiri abana ikaza kubagira ibihangange n’ibirangirire.

Ikindi umuntu atakwirengagiza ni uko iyi shampiyona yaba ibuze abana bakiri bato kandi bafite impano baturuka ku mugabane w’Uburayi.

Ingingo ya 19 igize amategeko y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’ rigena imitere yo guhinduranya amakipe kw’abakinnyi, ryemerera abakinnyi bari hagati y’imyaka 16 na 18 baturuka mu bihugu b’iri muri uyu muryango kujya muri iyi shampiyona kuburyo bworoshye.

Bisobanuye ko nk’amarerero(Academies) yo mu bwongereza nk’iya Chelsea, Manchester United, Manchester City, Arsenal n’izindi bishobora kutazaborohera gukura umwana ufite impano muri ibi bihugu bitewe no kwikura muri uyu muryango kw’iki gihugu kandi wasangaga abakinnyi benshi b’aya makipe bavaga muri ayo marerero yayo.

Iyi shampiyona ishobora guta agaciro kuko abakinnyi benshi bakomeye bakinaga muri iyi shampiyona baturukaga muri ibi bihugu bigize uyu muryango bityo amategeko aramutse ahindutse hari kinini cyatakara kuri iyi shampiyona kuko abakinnyi bashobora guhitamo kwigira mu zindi shampiyona zikomeye nk’iyo muri Espagne, ubudage n’izindi.

Aha umuntu yakwibaza n’iba abakinnyi baturuka mu bihugu biri mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bazakomeza koroherezwa bagakomeza gukina nk’uko byari bisanzwe cyangwa niba nabo bagiye kujya bagongwa n’amategeko areba abakinnyi baturuka hanze y’Uburayi, gusa ni ukubitega amaso.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Muraho neza bakunzi bimikino cyane cyane abakunzi ba bacrays premier igitekerezo cyajye nuko umuntu ahahira ahari nyungu niba uzi ahantu bahemba neza ni muri ino championa nziko ntacyo bazahomba ahubwo kuko bafite pound yabo irihejuru bivuzeko bihagije

Tanga Igitekerezo