Kuri uyu wa Kane u Rwanda rurongera kwambikana na Maroc

1

Kuri uyu wa Kane ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abana batarengeje imyaka 20 iraza gukina na Maroc mu irushanwa ryateguwe n’iki gihugu ruhuza ibihugu by’inshuti yacyo.

Iyi mikino izabera mu mujyi wa Kenintra izahuza ibihugu byatumiwe na Maroc ari nabyo binarimo u Rwanda. Amavubi U 20 izakina umukino ufungura iri rushanwa akina na Maroc ari nayo yateguye ikanakira iri rushanwa.

Maroc yaherukaga mu Rwanda ikina umukino wa gishuti n’Amavubi atarengeje imyaka 20 kuri sitade Amahoro I Remera umukino warangiye amakipe anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Uyu mukino kandi wanagararayemo abana b’umukuru w’igihugu bifatanyije n’abakinnyi basanzwe bakinira Amavubi. Ibindi bihugu byitabiriye iri rushanwa nabyo bigomba guhura n’u Rwanda birimo Palestine na Burkina Faso.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo