Kwamamaza

Imikino

Kung fu mu Rwanda ku rugamba rwo kuvana Misiri ku mwanya wa mbere muri Afurika

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Kung fu mu Rwanda ku rugamba rwo kuvana Misiri ku mwanya wa mbere muri Afurika

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe rya Kung fu mu Rwanda buratangaza ko buri gukorana ibishoboka ngo bufate umwanya wa mbere muri Afurika .

Kugeza ubu ibihugu by’abarabu nibyo bya mbere muri uyu mukino ku mugabane wa Afurika biyobowe na Misiri igakurukirwa n’ibindi nka Maroc na Tuniziya.

Umuyobozi w’ishyirahamwe rya Kung fu mu Rwanda Mucyo Jackson avuga ko kuba bari kumwe na Misiri mu karere kamwe bizabafasha kuzamuka.

Ati:”Iwacu muri Kung fu aba mbere ku mugabane wa Afurika ni Abarabu harimo Misiri, Tunisia, Maroc na Libye . Amahirwe dufite ni uko turi mu Karere kamwe na Misiri ya mbere, ubu dufite n’amarushanwa menshi aduhuza harimo ayo mu karere ka 5 hari nandi azabera hano mu kwa gatandatu yo kwibuka nabo bazaba bahari. Uko guhura nabo kenshi bizajya bikomeza kutwereka aho tugeze mu gihe tutarabigaranzura.”

Mucyo Jackson avuga ko bifuza ko byibuze mu myaka ine baba bamaze kuba aba mbere muri Afurika.

Ati "Mu myaka ine turashaka kuba turi aba mbere muri Afurika. Ubu mu karere turi aba mbere ariko byibuze turashaka ko mu myaka ine tuzaba turi aba mbere muri Afurika. Ingamba rero zo kugirango tuhagere, ibanga rya mbere ni imyitozo myinshi. Irindi banga ni uko umuntu wese wiga Kung fu abyishyurira, ibi bituma buri wese agira ubushake bwo kwiga, bigatuma atagira ikindi kintu mu mutwe gituma ava mu murongo”

Uyu muyobozi avuga ko kuba siporo yabo uje kuyikina ataba aje guhaha amafaranga aribyo bibafasha kugera kubyo bashaka.

Ati:”Siporo umuntu atazamo aje guhaha byanze bikunze agera kucyo ashaka. Nta muntu uza guhaha muri Kung fu, rero kuko guhaha amafaranga ntibishoboka ariko guhaha ubwenge byo birashoboka. Guhaha amafaranga babaye bahari baba barahombye.”

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2015 nibwo ishyirahamwe mpuzamahanga ryemeje ko ishyirahamwe rya Kung fu mu Rwanda naryo ryemewe nk’umunyamuryango w’ishyirahamwe rya Kungu fu mpuzamahanga.

Tariki ya 27/11/2016 nibwo hazakinwa imikino ya nyuma ya shampiyona. Hazakina abagiye batsinda mu byiciro by’ibanze. Ni imikino izabera kuri Petit sitade Amahoro muri shampiyona inategerejemo imwe mu mikino ikomeye izahuza abahanga muri Kung fu mu Rwanda .

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza