Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hatanzwe ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza Rayon Sports iza ku isonga

2

Mu ijoro ryo kuri uyu wagatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2016iIshyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda(FERWAFA) ku bufatanye n’umuterankunga waryo AZAM nibwo habaye igikorwa cyo gushima abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi muri shampiyona y’uimupira wa maguru hano mu Rwanda 2015/2016, aho igihembo nyamukuru cy’umukinnyi w’umwaka cyegukanywe na Kwizera Pierrot umurundi ukuinira Rayon Sports.

Ni igikorwa cyaherukaga kuba muri 2013 aho cyegukanywe na Hamis Cedric nawe akaba ari umurundi wakiniraga Rayon Sports icyo gihe.

Ni umuhango wabayemo impinduka zitunguranye hatamenyekanye n’icyaziteye kuko ubundi umuhango nyir’izina wagombaga gutangira saa 18:00’ ariko byaje gutungura abari aho ubwo bategerezaga kugeza saa mbili n’igice umuhango utaratangira ariko abenshi nyine bati n’iyamasaha yabanyarwanda.
Ku isaha ya 20:40’ nibwo Nzamwita Vincent De Gaule umuyobozi wa FERWAFA yatangije uyu muhango.

Ni umuhango wagombaga gutangirwamo ibihembo bitandukanye mu duce dutandukanye.
Reba uko ibihembo byatanzwe:
Abafana bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2015/2016
Nk’uko byari byatangajwe iki gice cyarimo Rwarutabura na Rujugiro ariko byaje kurangira hazahembwa umufana umwe muri buri kipe yo mu kiciro cya mbere witwaye neza kurusha bagenzi be agahabwa amafaranga ibihumbi 100,000 by’amanyarwanda.

Mu bafana 14 habashije kuboneka 7 gusa

Dore ababonetse:
Ibihembo byatanzwe: Ngendahimana Jean Bosco Rwarutabura (Rayon Sports), Munyaneza Jacques Rujugiro (APR FC), Hagumintwali Jean Claude (AS Kigali), Ngarambe Vincent (Sunrise FC), Munyakazi Emmanuel (Bugesera FC), Habimana J M V (Amagaju), Twahirwa Jean de Dieu (Musanze FC)

Umutoza w’umwaka: Yabaye Eric Nshimiyimana wa AS Kigali aho yari ahanganye na Okoko Godfrey wa Mukura na Bizimungu Ally wa Bugesera.

Umutoza ukizamuka ufite ejo hazaza heza:Masudi Juma wa Rayon Sports yahigitse Seninga Innocent watozaga Entincelles na Nizar Khanfir watozaga APR FC.

Umuzamu w’umwaka: Yabaye Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wa Rayon Sports akaba yatsinze Jean Paul Mutabazi wa Kiyovu SC ndetse na Andre Mazimpaka wa Mukura VS.
.
Umusifuzi wo ku ruhande yabaye Niyonkuru Zephanie naho uwo hagati aba Hakizimana Louis

Ku ikiciro cy’umukinnyi muto wahize abandi kandi unatanga icyizere

Nshuti Dominique Savio yatsinze mugenzi we bakinana muri Rayon Sports Manishimwe Djabel ndetse na Blaise Itangishaka wakiniraga Marines FC akaba yaramaze kwerekeza muri APR FC.

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi

Aha igihembo Danny Usengimana wa Police FC ndetse Muhadjiri Hakizimana wa Mukura VS igihembo bakigabanye kuko buri umwe yatsinze ibitego 16, bivuze ko kuko kuri iki kiciro igihembo cyari miliyoni 1 buri mukinnyi azafata ibimbi 500,000.

Igihembo nyamukuru cy’umukinnyi w’umwaka

Iki kiciro hari hahanganye abakinnyi babatu Kwizera Pierrot wa Rayon Sports, Savio Dominique wa Rayon Sports ndetse na Muhadjiri Hakizimana wakiniraga Mukura VS ariko ubu akaba ari umukinnyi wa APR FC

Kwizera Pierrot niwe waje gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka wahize bagenzi be.

Twababwira ko uretse abafana bagenewe igihembo cy’amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda ibindi byiciro byose uwatsinze azahabwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Dore ikipe y’umwaka :

Eric Ndayishimiye (Rayon Sport), Fitina Omborenga (SC Kiyovu), Imanishimwe Emmanuel (Rayon Sport), Munezero Fiston (Rayon Sport), Rwatubyaye Abdul (APR), Pierrot Kwizera (Rayon Sport), Ally Niyonzima (Mukura VS), Muhadjiri Hakizimana (Mukura VS), Nshuti Savio Dominique (Rayon Sport), Diarra Ismailla (Rayon Sport) and Iranzi Jean Claude (APR Fc)

Iyi kipe yo uretse gushimirwa nta gihembo izabona.

Canisius KAGABO

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo