Kwamamaza

Imikino

Ku nshuro ya 3 yikurikiranya APR FC itwaye igikombe cya shampiyona

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ku nshuro ya 3 yikurikiranya APR FC  itwaye igikombe cya shampiyona

Umukino wahuzaga ikipe ya AS Muhanga na Rayon Sports urangiye ku ntsinzi ya Muhanga y’igitego kimwe ku busa ibi bitumye bidasubirwaho APR FC ihita itwara igikombe cya shampiyona kuko ubu Rayon Sports itayishyikira n’iyo yatsinda imikino yose isigaje gukina.

Uyu mukino waberaga kuri sitade ya Muhanga, igitego cyabonetse mu gice cya kabiri ari nacyo cyarangije umukino wose ku ntsinzi ya Muhanga. Rayon Sports yagerageje gusatira kuva umukino utangira kugeza urangiye ariko ntiyabona amahirwe yo kwinjiza igitego ahubwo ihusha penaliti 2 iya mbere yahushijwe na Kasirye Devis naho iya kabiri ihushwa na Pierro

Rayon Sports yari yaruhukije bamwe mu bakinnyi bayifashije kwitwara neza ubwo yatsindaga APR FC kuri uyu wa mbere barimo Diarra , Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu, Nshuti Savior na kapitene Ndayishimiye Eric Bakame

Undi mukino wabaye uyu munsi wahuje ikipe ya Marines yatsinze ikipe ya Mukura VS ibitego bibiri ku busa.

APR FC ubu ni iya mbere n’amanota 67 yanamaze gutwara igikombe ikurikirwa na Rayon Sports n’amanota 57 ishigaje imikino 3, Mukura nayo ni iya 3 n’amanota 57. AS Muhanga itsinze Rayon Sports yo yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri ubu ikaba igize amanota 21

APR FC itwaye igikombe cya 3 cyikurikiriranya kuko kuva mu mwaka wa 2014 nta yindi kipe iragitwara.

IBITEKEREZO

  • tuyisege martim Yanditse:

    Amagambo ya bareyo ashire ivuga

  • chrs Yanditse:

    mubyukuri si Apr itwaye igikombe ihubwo ni mitegurire mibi ya championa yacu ya kiyihaye.ESE buriya mwumvaga reyo sport yari gutsinda ibirarane bingana kuriya? ntibyari gushoboka.gusa nibategura championa y ubutaha bazirinde ko equipe imwe igira ibirarane bingana kuriya bica intege kdi ntibinatuma habaho competition bravon rayon sport yabashije gutwara nibura icyateguwe neza

  • nzeyimana jean deDieu Yanditse:

    twishimiye nanone kwakiri ikigikombe.Abareyo bihangane

  • Mudasobwa Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano APR nzakugwa inyuma!!!!!

  • Fidèle Yanditse:

    Hhhhhhhhhhh! nicya Kane izagitwara rayon munyurwa manuma

  • J.CLAUDE Yanditse:

    APR.FC oye oye oyeeeeeeeeee Amagambo yabareyo nabahere munda muhanga irabacecekesheje ihitayimanukira mukicirocya2? oreyo urababaje

  • Fidèle Yanditse:

    Hhhhhhhhhhh! nicya Kane izagitwara rayon munyurwa manuma

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza