Kwamamaza

Imikino

Ku myaka 40, Francesco Totti yasezeye ku mupira w’amaguru

Yanditswe

kuya

Ku myaka 40, Francesco  Totti yasezeye ku mupira w’amaguru

Rutahizamu Francesco Totti yavuze ko uyu mwaka w’imikino nurangira azahagarika kongera gukina ruhago.

Totti , umukinnyi w’ikipe ya As Roma yo mu Butaliyani kuva mu mwaka wa 1993 akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu, yavutse tariki ya 27 Nzeli 1976.

Mu buzima bwe yakiniye ikipe ya AS Roma gusa anabereye kapiteni igihe kinini. Amaze gukinira ikipe ya AS ROMA imikino 616 ayitsindira ibitego 250 akaba ari umukinnyi wa gatatu mu bamaze gukina imikino myishi muri Serie A akaba uwa Kabiri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi shampiyona nyuma ya Silvio Piola ufite ibitego 274.

Aganira na AFP, Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, Spaniard Monchi umuyobozi wa siporo mu ikipe ya As Roma yagize ati “nasoza umupira agomba kumba hafi, azi byinshi kuri As Roma , Toti ni As Roma agomba gutuma numva icyo As Roma ari cyo”.

Francesco Totti yatwaye igikombe cy’isi mu 2006 ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani. Yatwaye igikombe cya shampiyona kimwe, Coppa Italia ebyiri hamwe na Supercoppa Italia ebyiri hose ari kumwe n’ikipe ya As Roma.

Toti yahawe ibihembo byinshi birimo icya kapiteni muto mu mateka ya Serie A, yatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka w’umwenegihugu inshuro eshanu, atwara kandi icy’umukinnyi mwiza muri shampiyona inshuro ebyiri.

Biteganyijwe ko asezera ku mugaragaro ku wa 28 Gicurasi 2017 ubwo As Roma izaba ikina na Genoa umukino wa nyuma wa shampiyona muri uyu mwaka w’imikino .

Raoul Dasrah Nshungu

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza