Kwamamaza

Imikino

Kiyovu inyagiriwe I Nyamagabe, Mukura inganyiriza I Rubavu

Yanditswe

kuya

na

Kayiranga Ephraim
Kiyovu inyagiriwe I Nyamagabe, Mukura inganyiriza I Rubavu

Imikino ya shampiyona y’umunsi wa 7 yari yakomeje kuri uyu wa gatanu irangiye Kiyovu Sports inyangiriwe I Nyamagabe n’Amagaju ibitego 3-1 naho Mukura na Etincelles banganya ubusa ku busa.

Iyi mikino yabaye ni itarabaye ejo ubwo uyu munsi wa 17 wa shampiyona watangiraga. Ikipe ya Kiyovu Sports yari yagiye I Nyamagabe gukina n’Amagaju ihanyagiriwe ibitego bitatu kuri kimwe.

Amagaju yatsindiwe na Yumb keite, Papi Hassan ndetse n’Umurundi Shabani Hussein Chabarara. Igitego cy’impozamarira cya Kiyovu Sports yatsinzwe na rutahizamu mushya baherutse kugura Muganza Isaac.

Undi mukino wabaye wahuje ikipe ya Etincelles yari yakiriye Mukura kuri sitade ya Umuganda mu Karere ka Rubavu. Uyu mukino ikipe ya Ettincelles yagaragje kurusha cyane ikipe ya Mukura ndetse inayihusha ibitego byinshi.

Etincelles n’ubwo yarushije Mukura ariko ntiyagize amahirwe yo gutsinda uyu mukino kuko warangiye amakipe nyombi anganyije ubusa ku busa. Umutoza wa Etincelles Ruremesha Emmanuel yavuze ko kubura rutahizamu we Mumbere Saiba Claude myugariro Kayigamba ngo nibyo byazahaje ikipe ye bituma idatsinda.

Naho umutoza Ivan Minnaert utoza ikipe ya Mukura VS we yavuze ko kuva yafata ikipe akiyubaka kugirango abakinnyi bamenyere sisiteme, ko aribyo byatumye batahuza ngo batsinde uyu mukino.

Umukino ubanza ikipe ya Etincelles yari yatsindiye Mukura kuri sitade ya Huye igitego kimwe ku busa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza