Kiyovu Sports mu nzira y’inzitane ngo itamanuka mu cyiciro cya kabiri

Kiyovu Sports ikipe y’amateka mu Rwanda yakunze guhanganira ibikombe kenshi ndetse igatunga abakinnyi b’ibihangange ubu iri mu myanya mibi ishobora kuyisubiza mu cyiciro cya kabiri.

Kugeza ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa wa 13 n’amanota 22, ikurikiwe na Marines ifite amanota 19 naho Gicumbi ikaba ku mwanya wa 15 n’amanota 18 Pepiniere niyo ya nyuma n’amanota 12.

Aya makipe niyo ashobora kwikuramo abiri azamanuka ariko hakiyongeraho na Mukura iri ku mwanya wa 12 n’amanota 23.

Kiyovu Sports ni iki ikipe ifite amateka mu mupira w’u Rwanda ariko ikagira ibyago byo kuba imikino hafi ya yose isigaje izayikina n’amakipe akomeye.

Iyi mikino Kiyovu Sports isigaje irimo iyikomereye cyane harimo uwo bazakina na Rayon Sports ya mbere, APR FC ya kabiri,Police FC ya gatatu na AS KIgali ya kane.

Ibi birayiha amahirwe make yo kuguma mu cyiciro cya mbere, kuko isabwa gutsinda imikino myinshi.Ku munsi wa 23, Kiyovu Sports izakira Etincelles umukino uzabera ku Mumena.

Etincelles ni imwe mu makipe akunze kugora Kiyovu Sports gusa kuri uyu mukino Kiyovu Sports irahabwa amahirwe kuko izawakira kandi Etincelles ikaba isa n’aho ntacyo irwanira cyane uretse imyanya myiza.

Nyuma y’uyu mukino ariko Kiyovu Sports irahita itangira inzira igoye aho ku munsi wa 24 izasura APR FC.

Hashize imyaka 12 Kiyovu itaratsinda APR FC ku buryo bigoye kuvuga ko uyu mwaka aribwo yayitsinda kandi iri mu bihe bibi.

Mu mikino Kiyovu isigaje harimo uwo izahura na APR FC.

Ku munsi wa 25 Kiyovu Sports izasura Sunrise I Nyagatare, uyu mukino nawo witezweho kutorohera Kiyovu Sports kuko umutoza wa Sunrise, Kasa Mbungo azwiho kutorohera amakipe akomeye atitaye ku kuba akeneye amanota.

Ku munsi wa 26 Kiyovu Sports izakira Police FC kuri sitade ya Mumena. Nubwo umukino ubanza Kiyovu yatsinze Police FC ariko biragoye kuyiha amahirwe yo kubisubiramo kuko Police FC ari imwe mu makipe akomeye muri iyi shampiyona.

Ku munsi wa 27 Kiyovu Sports izajya I Rusizi gusura Espoir. Ni amakipe make yakuye amanota 3 I Rusizi muri iyi shampiyona ari nayo mpamvu na Kiyovu Sports bishobora kutayorohera.

Ku munsi wa 28, Kiyovu Sports izakira AS Kigali ku Mumena. Umukino ubanza Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali gusa umukino wo kwishyura uzaba ukomeye kuko AS Kigali ubu ihagaze neza kurenza Kiyovu.

Kiyovu Sports kandi izasura Marines ku munsi wa 29 bahanganiye kuguma mu cyiciro cya mbere. Marines ni imwe mu makipe yitwara neza iyo shampiyona igiye kurangira bigatuma itajya isubira mu cyiciro cya kabiri, kuri iyi nshuro nabwo yitezweho kuzagora amakipe bazahura shampiyona igiye kurangira harimo na Kiyovu Sports.

Ku munsi wa 30 ari nawo munsi wa nyuma wa shampiyona, Kiyovu Sports izakira ikipe ya Rayon Sports . aya makipe yombi yabaye amakeba igihe kinini,
Icyakora ubu Kiyovu Sports ntiherutse gutsinda Rayon Sports muri shampiyona kandi uyu mwaka Rayon Sports iri kwitwara neza birenze imyaka yabanje.


Mu mikino ya Kiyovu kandi harimo n’uwo bazahura na Rayon Sports umukeba wabo wa cyera.

Nguru urugendo rw’inzitane rwa Kiyovu Sports izahura n’amakipe akomeye isabwa gutsinda ngo irokoke kujya mu cyiciro cya kabiri. Muri iyi mikino yose Kiyovu Sports irasabwa amanota byibuze 15 kandi amakipe ayiri inyuma ntiyitware neza kugirango atayishyikira.

N’ubwo Kiyovu Sports itorohewe ariko, n’aya makipe zihanganye agiye afite imwe mu mikino ikomeye.

Imikino Gicumbi na Marines zishigaje.

Ku munsi wa 23 Marines izakira Mukura naho Gicumbi yakire Rayon Sports

Ku munsi wa 24 Gicumbi izajya gusura Bugesera naho Marines yakire Musanze FC.

Ku munsi wa 25 Gicumbi izakira Amagaju naho Marines ijye gusura Kirehe FC.

Ku munsi wa 26 Gicumbi izakira Sunrise naho Marines ijye gusura Pepinieres

Ku munsi wa 27 Gicumbi izajya gusura Mukura naho Marines yakire Etincelles

Ku munsi wa 28 Gicumbi izakira Musanze naho Marines isure APR FC

Ku munsi wa 29 Gicumbi izajya gusura Kirehe naho Marines yakire Kiyovu Sports.

Ku munsi wa 30 ari nawo wanyuma Gicumbi izakira Pepinires naho Marines isure Police FC.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo