Kiyovu Sport yongeye kugaragaza ingufu nke imbere y’amakipe akomeye itsindwa na Rayon Sports y’abakinnyi 10

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sport na Kiyovu Sport urangiye ku ntsinzi y’ibitego 2 bya Rayon Sports ku busa , muri uyu mukino rutahizamu Diarra yabonye ikarita y’umutuku hakiri kare nyuma yo kurwana n’abakinnyi ba Kiyovu.

Ku munota wa 6 gusa myugariro wa Rayon Sports Manzi Thierry yarafunguye amazamu igitego yatsinze n’umutwe kuri koruneri yaritewe neza na Cedrick Mugenzi.


Manzi Thierry niwe watsindiye Rayon Sports igitego cya mbere

Uyu mukino w’amakipe yombi yahoze ari amakeba wahise utangira kugaragaramo guhangana abakinnyi batangira gushondana ku munota wa 26 rutahizamu Ismaila Diarra yahiritse Ombalenga Fitina ahita ahabwa ikarita y’umuhondo.

Nyuma y’iminota 2 gusa yahise ahabwa indi karita y’umuhondo yerekwa umutuku nyuma yo gushyamirana na Aman myugariro wa Kiyovu.



Diarra yabonye ikarita y’umutuku nyuma yo kurwana n’abakinnyi ba Kiyovu

Umukino wahise utangira kuzamo imbaraga Kiyovu isatira ishaka kwishyura ariko Rayon Sport nayo abakinnyi bahita bagaragara nk’abahinduye umukino bugarira neza ariko basatira.

Igice cya mbere ariko cyarangiye ku gitego kimwe cya Rayon Sports, igice cya 2 Kiyovu yaje isatira cyane itangira kurusha Rayon Sports ariko amahirwe yo kubona igitego cyo kwishyura arabura. Abakinnyi nka Jean Paul winjiyemo asimbuye Sibomana Hussein yongera ingufu mu busatirizi ariko igitego kirabura.

Umutoza wa Rayon Sport Masudi yahise akora impinduka yinjiza mu kibuga Djabel na Xavior basimbura Cedrick na Moses. Aba basore bombi bongeyemo ingufu nyinshi ndetse bahita banabonera Rayon Sports igitego cya kabiri cyatsinzwe na Savio ku mupira waruzamukanywe neza na Djabel ageze imbere y’izamu asigaranye n’umunyezamu Bohneur ahita asunikira neza umupira Savio atsinda igitego ku munota wa 74.

Kiyovu yahise icika intege Rayon Sport ikomeza kuyirusha mu kibuga n’ubwo yakinaga ifite abakinnyi bake umukino uhita unarangira ku ntsinzi ya Rayon Sport y’ibitego 2 ku busa. Umukino ubanza nabwo ikipe ya Rayon Sports yari yatsinze Kiyovu ibitego 2 ku busa.


Rutahizamu Kasirye wagoye ba myugariro ba Kiyovu

Uyu mukino wongeye kugaragaza ko Kiyovu Sports igira imbaraga nkeya iyo yahuye n’amakipe akomeye, umutoza Rwasamanzi Yve yabwiye itangazamakuru ko ikipe ye aho irangije ariho yabonaga ikwiye kuko ntacyamutunguye ku myitwarire yayo.

Masudi Djuma utoza Rayon Sports we yavuze ko abakinnyi be bari babizi ko uyu mukino ariwo wari kubahemba kandi bari baje bazi ko bagomba kuwutsinda kugirango bahembe, yavuze kandi ko bari bawuteguye ngo ubafashe kugumana abakinnyi nka Pirrot urangije amasezerano.


Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya kabiri cya Savio

Uyu mukino utumye Rayon Sports igeza ku amanota 60 gusa ariko igumana umwanya wa kabiri muri iyi shampiyona yamaze kwegukanwa na APR FC. Uyu mukino kandi watangiye nta munyamakuru wemerewe gufotora kuko abapolisi bari bavuze ko bahawe amabwiriza na AZAM ko nta munyamakuru ufotora wemerewe kwinjira mu kibuga ngo afotore.

Gusa nyuma baje gukomorerwa nyuma y’uko FERWAFA na Rayon Sports babasabiye uruhushya gusa amakuru ava muri FERWAFA avuga ko aya makuru yo guheza abanyamakuru ntayo bari bazi ko batazi aho iryo tegeko ryavuye


Abanyamakuru bafotora babanje guhezwa na Polisi yavuze ko yabisabwe na AZAM yaguze umupira wo mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo