Kirehe: ubuyobozi bwagaragaje uko buzatunga amakipe 2 kandi yose agakomera

2

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu aremeza ko nta mpungenge zihari z’uko Akarere katunga amakipe abiri kuko bumva bazabishobora, uyu muyobozi kandi yemeje ko biteguye guhangana n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere.

Aka karere kari gasanzwe gafite ikipe y’umukino wa Volleyball mu cyiciri cya mbere ndetse yari n’ikipe ikomeye kuko uyu mwaka yarangirije ku mwanya wa gatatu ndetse yagiye inatsinda amakipe akomeye nka APR, UNIK na Rayon Sports.

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Kirehe FC yari isanzwe ikina mu cyiciro cya kabiri na yo yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere bivuze ko ingengo y’imari yakoreshaga igiye kwiyongera cyane.

Iyi kipe ikizamuka hari abatangiye kwibaza ko aka Karere katazashobora gutunga amakipe 2 yose akina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona akinamo.

Ibi ariko umuyobozi w’aka Karere Muzungu Gerald siko abibona ahubwo asaba abafite impungenge kuzishira. Ati:” nta mpungenge, zose tuziteganyiriza ingengo y’imari abafite impungenge rero nta mpungenge bakwiye kugira kandi volley irahenduka nta n’ubwo ihenda cyane buriya”

Nubwo avuga gutya ariko nanone avuga ko bitazaba byoroshye kuko ngo igisaba amafaranga burya ntiba cyoroshye, ati: ” Ikintu gisaba amafaranga cyose ku Isi ntikijya cyoroha, cyose kiragora ariko kirakorwa, kandi amakipe yose asanzwe ariho ariko n’ubundi dusanzwe tiyafite “


Meya wa Kirehe Muzungu Gerald nta mpungenge atewe no gutunga amakipe abiri mu cyiciro cya mbere

Meya (Mayor) Muzungu avuga ko biteguye guhangana n’amakipe yo mu cyiciri cya mbere kuko n’ubundi ngo bajya kujya mu cya kabiri bari bazi ko bazahatanira kujya mu cya mbere. Ati:” Tujya kujya mu cyiciro cya kabiri n’ubundi twari tuzi ko twahatanira kujya mu cyiciro cya mbere turabikorera tubigeraho n’ibindi tuzabikora. Tuzahangana na yo dushake abakinnyi dukore ibishoboka ibisabwa byose tubyitegure turebe ko twabasha guhangana na yo”

Uyu muyobozi kandi yanahakanye amakuru yavugaga ko ikipe ya Kirehe FC yaba izahabwa ingengo y’imari ya miliyoni 40 kuko ngo bataremeza ingengo y’imari bazayigenera. Ati:”Turacyayinononsora ntabwo turayemeza”

Kirehe ubu amakuru avuga ko ishaka umutoza Kayiranga Baptiste ngo ayitoze nk’uko na we yiyemerera ko hari umuyobozi w’iyi kipe wamuhamagaye abimubwiraho ko bifuza ko abatoza ariko ngo nta biganiro birambuye baragirana.

Ibi ninako Meya Muzungu abyemeza kuko yabwiye MAKURUKI ko bari gushaka umutoza uzatoza iyi kipe kandi mu rutonde rurerure rw’abatoza bifuza na Kayiranga arimo ariko ngo inshingano zo kwemeza umutoza nyawe bazihaye abayobozi b’ikipe.

Kirehe FC yazamutse mu cyiciro cya mbere isezereye umuturanyi wayo Etoile de l’Est ku bitego 2-1 mu mikino yombi ubanza n’uwo kwishyura. Kirehe FC ariko ntiyabashije kwegukana igikombe cy’icyiciro cya kabiri kuko yaje gutsindwa ku mukino wa nyuma na Pepiniere kuri penaliti 5-3 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 umukino wose.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Welcome kirehe dukunda ngwino nawe wigaragaze mu ruhando rwayandi makipe. naho urintwari ni uturere tungahe dufite amakipe mukiciro cya mbere mu rwanda ?

Tanga Igitekerezo