Imikino
Kirehe FC na Pepiniere zirazamutse, umusifuzi atabwa ku munigo

Umukinnyi w’ikipe ya Interforce yananiwe kwihanganira ikarita itukura yahawe arwanya umusifuzi
Ikipe y’akarere ka Kirehe izamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo gusezerera Etoile de l’Est ibitego 2-1 imikino yombi, Pepiniere na yo izamuka isezereye Interforce ariko umusifuzi atabwa ku wa kajwiga.
Umukino wa Kirehe FC na Etoile de l’Est wabereye mu Karere ka Ngoma ikipe ya Kirehe yatsinzwe igitego kimwe ku busa ariko ikomeza ku bitego 2 -1 kugiteranyo cy’imikino yombi kuko umukino ubanza yatsinze ibitego 2 ku busa.
Undi mukino wabereye ku kibuga cya FERWAFA ikipe ya Pepiniere yatsinze Interforce ibitego 2 ku busa ihita inazamuka mu cyiciro cya mbere kuko umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.
Uyu ni umukino wari ukomeye kuko ku munota wa 32 ikipe ya Interforce yabonye ikarita y’umutuku nyuma yuko umukinnyi wayibonye ananirwaga kwihangana ahitamo gufata umusifuzi mu mashati atangira ku muniga no gushaka kumukubita amakofi.
Byabaye ngombwa ko polisi ihagoboka itabara umusifuzi ndetse n’umukinnyi ahita asohorwa ajyanwa hanze umukino urakomeza.
Umuyobozi wa Pepeniere wagaragaje ibyishimo byinshi yabwiye itangazamakuru ko bashimishijwe no kuzamuka mu cyiciro cya mbere kandi bazagerageza gushaka uko bakitwaramo neza birinda kubeshya abakinnyi.
Uyu muyobozi yavuze ko amakuru avuga ko bashobora kwivanga na AS Muhanga ikipe ikitwa Muhanga FC ariko avuga ko nta biganiro byimbitse baragirana gusa avuga ko buri wese wifuza gufatana na bo ahawe ikaze.
Nyuma y’ikosa ryatumye umukinnyi w’ikipe ya Interforce ahabwa ikarita hatangiye kuba imvururu
Abasifuzi batabaranye
Imirwano yafashe intera umusifuzi atabwa ku munigo
Polisi yahise itabarira hafi umukinnyi asohorwa mu kibuga umukino urakomeza
muhire donath Yanditse:
kirehe fc kuberiki
irigucika intege
hagombakubaho
ivugururwa
umutoza mukazana undi
yiyeje ibya adashoboye
Thank you
muhire donath Yanditse:
kirehe fc kubeki
irigucika intege
hagombakubaho
ivugururwa
umutoza mukazana undi
yiyeje ibya adashoboye
Thank you
Benko Moise Yanditse:
Kirehe yacu oyeee!!tukurinyuma twese abanyakirehe komeza itsinzi tuzagufana pe! kandi turagusengera ibikombe byose bitahe iwacu Amen
MUHIRE Yanditse:
Twese abanya-Kirehe twishimiye intsinzi ya Equipe yacu yiganjemo Urubyiruko ruvuka hano iwacu mu burasirazuba tukaba twizeye gutera intambwe idasubira inyuma. naho uwavuze ko abasifuzi baje bashaka kuzamura equipe imwe rwose icyo ni ikinyoma ikigaragara ni uko umukino wa kabiri Etoile yadutsinze 1-0,
Kanyoni Yanditse:
Imisifurire nayo isigaye atari shyashya na Hanoni Kibungo abasifuzi babujije Etoile de l.Est kurenga hagati uwaharengaga bamusifiraga wabona baje bafite gahunda ya equipe igomba kuzamuka
Kanyoni Yanditse:
Imisifurire nayo isigaye atari shyashya na Hanoni Kibungo abasifuzi babujije Etoile de l.Est kurenga hagati uwaharengaga bamusifiraga wabona baje bafite gahunda ya equipe igomba kuzamuka
kasongo Yanditse:
abarebye iyi match barebye match iryoshye
nshimyimana gad Yanditse:
Ikaze mucyiciro cyambere kirehe.pepinieri kandi iyo equipê interforcê ihanwe.