Kwamamaza

Imikino

Kigali Peace Marathon:Icyizere ku banyarwanda ni gike mu irushanwa rizitabirwa n’ibihangange

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Kigali Peace Marathon:Icyizere ku banyarwanda ni gike mu irushanwa rizitabirwa n’ibihangange

Irushwa mpuzamahanga ryo kwiruka ku maguru ryitiriwe Amahoro Kigali Peace Marathon rigiye kongera kuba i Kigali. Kuri iyi nshuro ngo rizitabirwa n’ibihangange muri uyu mukino.

Tariki ya 21 Gicurasi 2017 nibwo iri rushnwa rizatangira , rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 13. Kugeza ubu iri rushanwa nta mu nyarwanda uraryegukana kuva ryatangira gukinwa ahubwo ryakunze kwiharirwa n’abakinnyi bakomoka muri Kenya.

Kuri iyi nshuro nabwo bisa nk’aho nta cyizere ko umunyarwanda yakwegukanwa iri siganwa rikomeye kuko na mwihariko bashyiriweho mu myiteguro.

Munyandamutsa Jean Paul uhagarariye ishyirahamwe ryo kwiruka ku maguru(RAF) mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko ikigo kizabafasha gutegura abakinnyi b’u Rwanda byihariye kitaruzura.

Ati “Hari ikigo kizadufasha gutegura abaserukira igihugu gusa kuri ubu kiracyavugururwa, ni yo mpamvu tutabateguriyemo .Twavuganye n’abashinzwe amakipe batubwira ko twabareka bakagumana na ba Managers kugira ngo igihe cyo gukina kizagere biteguye. Ni yo mpamvu tutateguye abanyarwanda”.

Abantu ibihumbi 6 nibo bitezwe ko bazitabira iri siganwa n’ubwo abagera kuri 800 aribo bonyine bamaze kwiyandikisha.

Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julliene yavuze ko abanyarwanda bahishiwe ibihangange byatumiwe muri iri siganwa.

Ati :” Tumaze igihe twitegura Kigali Peace Marathon aho twizeye ko rizagendekera neza abanyarwanda.Umwihariko w’uyu mwaka ni uko twatumiye abakinnyi bakomeye muri uyu mukino muzaba mubabona bari i Kigali”.

Iri siganwa mpuzamahanga nkuko bisanzwe rizabanzirizwa n’andi masiganwa atandukanye, arimo irushanwa ry’abana, hakazamo Night Run izakinwa tariki ya 12 Gicurasi ndetse n’isiganwa nyirizina rizaba rigabanyijemo ibyiciro bitatu.

Ibi bikaba birimo Full Marathon (42km), Half Marathon (21km) hamwe na Run for Peace(7km) yahozwe izwi nka Run for Fun hambere.

Abazakina Half Mrathon bazahagurukira kuri stade Amahoro -Chez Lando, Gishushu, MTN Centre Nyarutarama, Gacuriro bagaruke ku Gishushu, bace ku ngoro y’Inteko Ishinga - Umubano Hotel bagaruke Gishushu,-Gisimenti- Tigo-KIE- Control Technique, Sports View Hotel - Amahoro stadium, mu gihe abazakina Marathon bo iyi nzira bazayinyuramo inshuro ebyiri.

IBITEKEREZO

  • -xxxx- Yanditse:

    Andika Igitekerezo ahhh birakaze p!!!! NGO 13 ntamunyarwanda numwe uryegukana hakwiye gushyirwamo imbaraga hakabaho amakarabu menshi ategura abakinyi kugirango irushanwa nkiryo niriza risange abakinyi barateguwe bihagije nkuko muyindi mikino habaho akademe urungero foot ball vole ball nkiyindi mikino nitwa musabimana ubungubu nzitabira irushanwa ariko urwego ndiho ndumva rudahangije nkumunu ufite aho yitoreza cy ufite umutoza niba harubufasha mwampa nimero yanyje ni 0722507160 murakoze

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza