Kayiranga yijeje abanyarwanda ibitangaza ku mukino wa Misiri

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi batarengeje imyaka 20 Kayiranga Baptiste yatangaje ko bafite intego yo gutsinda Misiri iwayo bakanayisezerera n’ubwo bananiwe kuyitsindira I Kigali.

Kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa tatu n’iminota mirongo ine n’itanu(21h45) nibwo iyi kipe y’ingimbi z’u Rwanda iza gucakirana na bagenzi babo ba Misiri bashaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Zambiya.

Umukino ubanza Misiri yatsindiye u Rwanda I Kigali igitego 1-0, uyu mukino Kayiranga Baptiste umutoza w’u Rwanda akaba yatangaje ko bafite intego yo gusezerera Misiri bayitsindiye iwayo n’ubwo I Kigali yabananiye ikahabatsindira.

Ati:”intego yacu ni uguharanira kwitwara neza mu mukino w’uyu munsi tugakomeza mu kindi cyiciro gikurikiyeho, twananiwe gutsindira mu rugo ariko dushobora kubikorera hano nta kidashoboka.”


Umukino ubanza Misiri yatsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa.

U Rwanda rusezereye Misiri n’ubwo bisa naho bigoye, rwazahura n’izarokoka hagati ya Angola na Gabon na zo zigomba kwisobanura zikishakamo izagera mu cyiciro gikurikiyeho.

Uyu mukino wo kwishyura Kayiranga agiye kuwukina afite abakinnyi 2 batakinnye umukino ubanza barimo rutahizamu Itangishaka Blaise wari waravunitse ndetse na Amani Niyonkuru we yari afite amakarita 2 y’umuhondo yatumye asiba umukino ubanza.

Imikino yosa iteganyijwe muri iki cyiciro n’uko imikino ibanza yagenze.

Kuwa gatanu tariki ya 10/6/2016

Misiri vs Rwanda(1-0)

Kuwa gatandatu tariki ya 11/6/2016

Senegal vs Tunisia (2-1)

Nigeria vs Burundi (1-0)

Gabon vs Angola (0-3)

South Africa vs Namibia (0-0)

Ku cyumweru tariki ya 12/6/2016

Ghana vs Ethiopia (1-2)

Morocco vs Gambia (0-1)

Guinea vs Conakry (2-1)

Congo vs Burkina Faso (1-1)

Mali vs Mauritania (3-0)

Lesotho vs Mozambique (1-1)

Cameroun vs Zimbabwe (0-0)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo