Kayiranga yagaruye abakinnyi 2 bashya muri 18 ajyanye guhangana na Misiri.

1

Niyonkuru Aman na Itangishaka Blaise batakinnye umukino ubanza ni bamwe mu bakinnyi 18 umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yamaze gutangaza ajyanye mu Misiri gukina umukino wo kwishyura.

Itangishaka Blaise watsinze igitego u Rwanda rwatsindiye Uganda i Kigali ntiyari yakinnye mu mukino ubanza wahuje Misiri n’u Rwanda kuko yari afite ikibazo cy’imvune.

Niyonkuru Aman myugariro wa Bugesera na we ni undi mukinnyi wagarutse muri bagenzi be utari wakinnye umukino ubanza kubera amakarita abiri y’umuhondo akaba kuri ubu na we akaba yashyizwe mu bakinnyi 18 bagomba kwerekeza mu Misiri kuri uyu wa kabiri.

Dore urutonde rw’abakinnyi 18 baza kwerekeza mu Misiri.

Mu izamu: Jimmy Nzeyurwanda (Isonga) na Bonheur Hategikimana (SC Kiyovu).

Ba myugariro: Patrick Ndikumana (Rwamagana City), Sibomana Arafati (Amagaju F C), Ahoyikuye Jean Paul (Nyagatare F C), Nsabimana Aimable (Marines F C) na Niyonkuru Aman (Bugesera F C).

Abakina hagati: Muhire Kevin (Rayon Sports), Ngabo Mucyo Fred (AS Muhanga), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Ntwari Jacques (Bugesera F C) na Ntirushwa Aime (Interforce F C).

Ba rutahizamu: Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports), Biramahire Abeddy (Bugesera F C), Itangishaka Blaise (Marines F C), Yamini Salum (SC Kiyovu), Niyibizi Vedaste (Sunrise F C) na Usabimana Olivier (Marines F C).

Iyi kipe irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kabiri ku isaha ya saa 16 n’iminota 50 biteganyijwe ko izagera mu Misiri ejo kuwa gatatu mu gitonda bahite bacumbika muri Hotel Tulip mu mujyi wa Cairo.

Amavubi azakina na Misiri i Cairo kuwa gatanu tariki ya 10 Kamena 2016 mu mukino wo kwishyura. Umukino ubanza Misiri yatsindiye u Rwanda I Kigali kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo