Kwamamaza

Imikino

Katawuti yishimiye kongera kwambara umwenda w’u Rwanda nyuma yo kwamburwa ubwene gihugu

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Katawuti  yishimiye kongera kwambara umwenda w’u Rwanda  nyuma yo kwamburwa ubwene gihugu

Uwahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi akanayibera kapitene Ndikumana Hamad Katawuti aravuga ko yishimiye kuba agiye kongera kwambara imyenda y’ikipe y’igihugu ndetse akanahamya ko ari umunyarwanda kugeza apfuye.

Kuri uyu wa kane ni bwo Katawuti azongera kugaragara yambaye imyenda y’ikipe y’igihugu, mu mukino abahoze bakinira Amavubi bazakinamo n’abahoze bakinira ikipe y’igihugu y’Ubugande.

Kuva yambuwe ubwenegihugu nibwo bwa mbere agiye kongera kwambara imyenda y’amabara y’ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda ibintu Katawuti avuga ko bimushimishije kuko ku mutima we ngo yiyumva nk’umunyarwanda kugeza apfuye.

Yagize ati:”Icyo uvuze cyo kwambara umwenda w’igihugu kuri jyewe ni ikintu kinshimishije cyane urebye I byongibyo byakozwe mbere bizamo amagambo menshi , mu mutima wange nk’uko nabivuze mbere nzahora nkandi nzapfa ndi umunyarwanda kuko icyangombwa cy’u Rwanda ni cyo nakoresheje cyonyine mu buzima bwange.”

Katawuti kandi yongeyeho ko ibyangombwa byo kuba umunyarwanda akibifite kuko nta muntu wigeze abimwambura kandi ko aherutse guhabwa Ressez passé akajya mu bihugu nk’Uburundi, Tanzaniya na Kenya n’ubwo hari ibindi atemerewe kujyamo kuko nta Passport arahabwa.

Avuga ko guverinoma yonyine ari yo yemerewe kumwaka ubwenegihugu kandi ko itabumwaka

Ati:”Ibibazo byavutse nziko bitavutse muri guverinoma kuko guverinoma ni yo yonyine ifite ubushobozi bwo kwambura umuntu ubwenegihugu kandi kugeza nanubu nta kintu nari nabwirwa n’abayobozi b’iki gihugu kubyerekeranye n’icyo kibazo “

Muri uyu mukino si Katawuti wenyine uzambara umwenda w’u Rwanda kandi yarambuwe ubwene gihugu kuko azaba ari kumwe n’abandi bahuje ikibazo nka Ntaganda Elias, Saidi Abed, Nkuzningoma Lamadhan n’abandi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza