Kassa yamaze kwirukanwa muri Police FC

Ikipe ya Police FC yamaze guhagarika uwari umutoza wabo Kassa Mbungo Andrew waruyimazemo imyaka ibiri, uyu mutoza asezerewe nyuma y’umusaruro mukeya nyamara iyi kipe yarashoye akayabo k’amafaranga menshi yiyubaka.

Kassa yatangiye gutoza ikipe ya Police FC mu mpeshyi y’umwaka wa 2014 nyuma y’uko yaramaze kwitwara neza mu ikipe ya AS Kigali, uyu mutoza afatiwe icyemezo cyo kwirukanwa n’inama yahuje abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bwa Police FC .

Bamwe ,mu bakinnyi b’iyi kipe bahamirije Makuruki ko uyu mutoza yamaze gusezererwa gusa ubuyobozi bw’iyi kipe ntiburatangaza iki cyemezo kuko umuvugizi w’iyi kipe CIP Mayira Jean De Dieu atabashije kuboneka ku murongo wa telefone ubwo twamuhamagaraga.

Kassa yirukanwe nyuma y’umusaruro muke kuko ubu ari ku mwanya wa gatanu ndetse akaba yaranasezerewe mu gikombe cy’amahoro muri 1/8 n’Amagaju.

Muri iyi shampiyona Kassa yatsinzwe n’amwe mu makipe akomeye basanzwe bahanganye ariko APR FC, Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports.

Police FC nyamara iri mu makipe yakusanyije abakinnyi bakomeye ibashyira mu ikipe yabo mu ntangiriro z’iyi shampiyona kandi ibikora mbere ndetse inatangira kwitegura icyo gihe umukuru wa Police y’igihugu IGP Emmanuel Gasana yabise "Inkomezamihige" ashaka kubabwira ko bagomba gukomereza ku gikombe cy’Amahoro batwaye bakomerezaho bagatwara n’ibindi ariko byabaye inzozi ahubwo umutoza arasezerewe

Kassa yirukanywe nyuma y’uko umwaka ushize yahesheje iyi kipe igikombe cy’Amahoro cya mbere mu mateka yacyo ari nacyo gikombe cyo nyine ifite mu bikombe bisanzwe bikinirwa mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo