Byamaze kwemezwa ko Davis Kasirye yamaze kuva muri Rayon Sports

2

Nyuma y’igihe kitari gito binugwanugwa, ubu noneho byabaye impamo ko Davis Kasirye wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yamaze kugurwa n’ikipe ya Darling Club Mutema Pembe yo muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo .

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo umuyobozi wa Rayon Sports, umunyamabanga wayo ndetse na Kasirye ubwe bagiye I Kinshasa kurangiza ibiganiro kugira ngo uyu mukinnyi ahite yerekeza muri Darling Club Mutema Pembe.

Amakuru dukesha Radio 10 avuga ko Umunyamabanga wa Rayon Sport Gakwaya Olivier yemeje ko bamaze kumvikana na Darling Club Mutema Pembe kandi ko byose byarangiye ubu Kasirye akaba ari umukinnyi w’iyi kipe mu gihe cy’imyaka 2 iri mbere

Yagize ati:" DCMP yaguze imyaka 2 uyu mukinnyi yari asigaranye muri Rayon Sports, twunvikana ko naramuka agurishijwe mu myaka iri imbere, Rayon Sports izahabwa 20% y’amafaranga azagurwa."

Nta mafaranga bavuze uyu mukinnyi yatanzweho, gusa ikizwi ngo ni uko DCMP yaguze amasezerano y’imyaka ibiri Kasirye yari asigaje mu ikipe ya Rayon Sports.

Biranavugwa kandi ko iyi kipe ishobora kongera gukura muri Rayon Sports rutahizamu Ismaila Diarra wari usanzwe ukinana na Kasirye mu basatira izamu kugira ngo na we ajye guyikinira.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo