Kwamamaza

Imikino

Kasirye n’abayobozi ba Rayon Sports bageze muri Congo kumvikana n’ikipe imushaka

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Kasirye n’abayobozi ba Rayon Sports  bageze muri Congo kumvikana n’ikipe imushaka

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Kasirye Devis ari kumwe n’abayobozi b’iyi kipe ubu barabarizwa i Kinshasa mu murwa mu kuru wa DRC kugirango barangizanye ibiganiro n’ikipe ya DCM ishaka uyu rutahizamu.

Kasirye kandi yajyanye n’umuhagarariye (manager) Ronnie Santos Niwagira, Kasirye yari amaze iminsi ashakishwa na DCMP, kuri uyu wa mbere ni bwo biteganyijwe ko ibiganiro bya nyuma biza kurangira byagenda neza Kasirye agahita aba umukinnyi wa DCMP.

Perezida wa Rayon Sport Gacinya Denis, umunyamabanga wayo Gakwaya Olivier na Shaf ushinzwe kugura no kugurisha abakinnyi b’iyi kipe nibo bari bari muri Congo.

Hari n’andi makuru ariko avuga ko Niwagira uhagarariye Kasirye yaba hari ibiganiro yagiranye na Vita Club, amakuru avuga ko Kasirye ashobora gutangwaho ibihumbi 60 by’amadorali ya Amarika.

Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu yasinyishije umukinnyi w’umurundi Nahimana Shasir ukina hagati afasha ab’imbere bishoboka ko ari na we uzaza gusimbura Kasirye.

Uretse DCMP Kasirye yanashakwaga n’andi makipe abiri yo muri Oman, ayo muri Afurika y’epfo ndetse na Misiri.

Kasirye Devis yarasigaranye imyaka 2 muri Rayon Sport kuko yarayimazemo umwaka 1 nyuma y’uko yari yayisinyiye imyaka 3. Kasirye yaje muri Rayon Sports nyuma yo kunyura mu makipe nka URA na Express.

Mu mwaka umwe Kasirye amaze muri Rayon Sport yigaragaje neza kuko yayitsindiye ibitego 13 muri Shampiyona harimo 3 yatsinze mukeba APR ndetse anayitsindira ibitego 3 mu gikombe cy’Amahoro banatwaye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza