Kapiteni wa Police FC ararwanirwa n’abakeba bo mu Rwanda icya rimwe

1

Habyarimana Innocent wahoze ari kapitene wa Police FC yatangaje ko amakipe ya Rayon Sports na APR FC yose amushaka avuga ko ashobora kwerekeza muri imwe muri zo kuko yose bamaze kugirana ibiganiro n’ubwo nta n’imwe baremeranya ku mafaranga bazamuha.

Habyarimana Innocent ubu arangije amasezerano yari afitanye na Police FC, kugeza ubu ariko ntabwo arongera amasezerano ngo agume muri iyi kipe yahoze abereye kapiteni

Uyu mukinnyi yagiye avugwa ko amakipe akomeye hano mu Rwanda ari kumurwanira ngo ayerekezemo dore ko yabanje kuvugwa muri Rayon Sports ariko nyuma biza kuvugwa ko na APR imushaka ngo imusimbuze Iranzi ugiye kwerekeza ku mugabane w’Uburayi.

Uyu mukinnyi na we yemeza ko aya makipe yose bari mu biganiro ariko ko nta n’imwe baremeranya.

Yagize ati:”Nibyo birahari nanjye hari ibyo n’umva ariko ubu nta kipe ndasinyira gusa hari amakipe twaganiriye ni Rayon Sports na APR zangaragarije ko zinshaka. Iyaje mbere ni Rayon Sports nyuma haza na APR ariko zose twananiranywe ku mafaranga”

Innocent yavuze ko iby’amafaranga bikiri ibanga, tumubajije impamvu atongereye amasezerano muri Police FC yarabereye kapiteni yatubwiye ko na yo baganiriye ariko hari ibitaracyemuka

Habyarimana Innocent yabwiye Makuruki.rw ko aya makipe yose uko ari atatu anganya amahirwe kuko izemera ibyo yifuza azayisinyira.

Ati:” zose zifite amahirwe kuko sindahitamo aho nzajya kuko izazana ibyo nifuza ni yo nzajyamo”

Uretse aya makipe atatu Innocent yatubwiye ariko, hari n’andi makuru avuga ko n’abayobozi ba AS Kigali bari kumushaka ariko we avuga ko amakipe afite amahirwe yo kumwegukana ari Rayon Sport cyangwa APR hakiyongeraho na Police FC asanzwe akinira

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo