Kapiteni wa APR FC yagaragaje impamvu Rayon Sports yabigaruriye uyu mwaka

3

Kapiteni w’ikipe ya APR FC Ngabo Albert yemeza ko kuba Rayon Sports ikoresha abanyamahanga kandi beza ari byo byayihaye amahirwe yo kwigarurira ikipe ya APR FC uyu mwaka ikaba iyitsinze inshuro ebyiri zikurikiranya harimo n’aho yayinyagiye ibitego bine ku busa.

Kuri uyu wa mbere tariki 4 Nyakanga 2016, ni bwo Rayon Sports yashimangiye ko uyu mwaka isa niyigaruriye APR FC ubwo yayitsindaga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ibintu bitari bisanzwe.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0 ihita inatwara igikombe. Uyu mukino waje ukurikira umukino wo kwishyura wa shampiyona aho Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 4-0, naho umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

Ntibisanzwe ko umwaka w’imikino urangira ikipe ya APR FC idatsinze umukino n’umwe mu yo ihuramo na mukeba wayo Rayon Sport, ariko uyu mwaka byarabaye.

Ngabo Albert kapiteni wa APR FC, abona ibi byose Rayon Sports ngo yarabifashijwemo n’abanyamahanga beza ifite.

Agira ati:”Biragaragara ko Rayon Sports ikintu cyayifashije ari aba banyamahanga babo ni bake beza, hari igihe uzana abanyamahanga mu ikipe ariko bakababera flop (bakabarumbira) ariko bafite abakinnyi bake beza kandi bakomeye ni cyo kintu cyafashije Rayon Sports cyane n’aho igeze ubu ngubu.”


Ngabo Albert Kapiteni wa APR FC mu mukino bakinagamo na Rayon Sports

Ibi Ngabo abivuze mu gihe ikipe ye yafashe icyemezo cyo guca burundu Abanyamahanga mu ikipe yabo, maze ikiyemeza gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda.

Ngabo ariko avuga ko atavuga ngo APR FC ihindure icyemezo kuko n’abakinnyi b’Abanyarwanda bafite ari beza.

Ati:” Icyo gitekerezo cyo sinakivugaho kuko ni gahunda bahinduye yo gushaka abana b’Abanyarwanda kugira ngo na bo bazamuke, ntabwo rero navuga ngo nibahindure igitekerezo cy’abanyamahanga kuko n’abakinnyi dufite barakina mu ikipe y’igihugu kandi murabona barakina na za Ghana na za Cote d’Ivoire kandi bagakina neza. “

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ifite abanyamahanga bane barimo umunya Mali Ismaila Diarra, umugande Devis Kasirye, umunye Congo Kakule Mugheni Fabrice ndetse n’Umurundi Kwizera Pierrot.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. ntako apr itariyagize ariko APR yisubireho kukoreyo irimokuyirusha umupira kbx ariko nareyo igizwe nabariyabakimyibane nibagenda ntibazongerakuyikoza kweri reyon iradukuranyekbx

  2. umuntu wese agira uwo yigiraho iyo utamufite uguma ku rwego uriho so ubwo rero habaye hari umunyamahanga urusha umunyarwanda kumuzana si icyaha kandi ntaho bitaba uretse APR ifata ibyemezo bitajyanye na Sports

Tanga Igitekerezo